Byimana: Isura y’ubworozi bw’inkoko kuri koperative y’urubyiruko binjiza hafi miriyoni ebyiri buri kwezi
Mu murenge wa Byimana hari urubyiruko 20 rwishyize hamwe rukora ibikorwa bitandukanye birimo ubworozi bw'inkoko ndetse n'ubudozi aho badoda imyenda bakayishyira ku isoko.Kuri ubu bafite inkoko 289 zibaha amagi 200 ku munsi abinjiriza hafi miliyoni 2 mu kwezi.
Iraduhaye alphonse Moise uhagaraiye kompanyi ya Byimana Generation Ltd avuga ko ari umushinga batekereje muri 2024 bahereye ku bibazo yabonaga biri mu mibereho y’abantu n’imitungire y’abantu, aho babonaga ko abana bakenera amagi bakayabura ndetse n’amahoteli ndetse n’abandi bayajyana ahandi mu mijyi itandukanye.
Iraduhaye yemeza ko abantu benshi batekereza ko ubuhinzi n’ubworozi ari yo bizinesi yoroshye ariko bakibagirwa ko iyi bizinesi ireba ibintu bifite ubuzima, bivuga ngo ugomba gucungana n’ubuzima ugacugana n’umusaruro, yewe n’umusaruro ngo wawuburira isoko ariko amatungo ntagomba kubura ibiribwa ndetse n’ibindi nkenerwa nk’ubuvuzi.
Akomeza avuga ko ubworozi bw’inkoko bafite bwahaye akazi abantu batandukanye kandi bifasha abandi kunguka ubumenyi bwo kumenya kororora byafashije bamwe gutanmgira gukora imishinga yabo iciriritse ku giti cyabo. Ikindi kubera ubwasisi abari muri iyi kompanyi bahabwa buri mwaka bibafasha kwiteza imbere no gukora ibikorwa bitandukanye bituma bagira imibereho myiza.