RUHANGO; SPORT IKOMEJE KUBA UBUKOMBE

Abakozi b’akarere ka Ruhango barashimira ubuyobozi budahwema kubafasha muri byose bakeneye mu kazi kabo ka buri munsi, byagera kuri sport bikaba agahebuzo.

Gukora sport kuri buri mukozi bimaze kuba umuco. Ubusanzwe abakozi ba leta mu gihugu hose bakora sport buri wa gatanu nyuma ya saa sita guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe (15H00-17H00).

Mu mirenge yose uko ari 9 igize akarere ka Ruhango abakozi bose bakora sport, haba kuwa gatanu cyangwa  kucyumweru cya 2 n’icya 4 cya buri kwezi. Ndakurahiye, inkuru mbarirano iratuba.Muzaze mwihere ijisho.

Ibi bijyana ndetse n’ibikorwa remezobyubatswe n'ubuyobozi bw’akarere ndetse n’igihugu muri rusange ngo byifashishwe mu myidagaduro ndetse n'imikino itandukanye. Muri byo harimo ibibuga by’imikino itandukanye ndetse n’inzu mberabyombi yubatswe n’akarere ngo ifashe abakozi by’umwihariko urubyiruko rutuye muri aka karere.

Gukora sport rero byagize impinduka mu mikino itandukanye. Ubu mu karere hari amakipe yitabira imikino ya shampiyona hano mu Rwanda mu byiciro binyuranye. Hari ikipe y’umukino w’amaboko ya Volley ball ifashwa n’ubuyobozi bw’akarere.Iyi kipe y'abangavu "Ruhango Women Volley Ball Club". ikina mu cyiciro cya mbere hano mu rwanda (FRVB).

Back