Gitwe: Habaye igikorwa cyo kwibuka Abapasiteri n’imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Nk’uko byagarutsweho mu buhamya butandukanye, ku wa gatanu tariki 20 Gicurasi 1994, abapasiteri biganjemo abari bari mu kiruhuko cy’izabukuru bari barahungiye i Gitwe ahahoze icyicaro gikuru cy’Itorero ry’Abadiventiste bapakiwe mu modoka bajyanwa i Gitovu (ubu ni mu Nkomero, Mukingo, Nyanza), aho biciwe urw’agashinyaguro.
Muri urwo rugendo bari basobanukiwe neza ko bagiye kwicwa, dore ko mbere yo kuhavanwa, hari bamwe mu bari hamwe na bo bari bamaze kurasirwa mu maso yabo. Nyamara muri iyo nzira bagiye baririmba indirimo igira iti “Turajya i Siyoni”.
Ndatsikira Eric wavuze ijambo mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rubitse imibiri y’abo bapasiteri n’imiryango yabo, yavuze ko ku bufatanye bw’imiryango y’abafite ababo bahashyinguye n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi, inzu babagamo mbere y’uko bicwa izatunganywa ikaba kimwe mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahashyizwe abiciwe ahongaho na ho hagashyirwa ubusitani bw’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, hakazajya habera ibikorwa byo Kwibuka.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yavuze ko Ubuyobozi bubashyigikiye muri ibyo bikorwa kandi ko buzakomeza gufatanya n’abarokotse Jenoside ndetse n’Itorero ry’Abadiventiste mu bikorwa byo kwibuka, kwita ku buzima n’imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Tuzakomeza gushyigikira iki gikorwa cyo kwibuka hano muri Collège Adventiste de Gitwe […], tuzakomeza kandi gufatanya n’abarokotse Jenoside mu kuzahura ubuzima umwanzi yari agambiriye gutikiza, ni ukuvuga ubuzima bw’abarokotse Jenoside, no gufatanya n’itorero mu kubaka Akarere, Intara ndetse n’u Rwanda”.
“[…] tuzakomeza uburyo bwose bwo kubungabunga amateka dufatanyije”.
Muri iki gikorwa hashimwe Ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside zikarokora Abatutsi bari bataricwa. Hashimwe kandi ubuyobozi bwiza bwabashije kubanisha Abanyarwanda, mbere ya byose bugashyira imbere Ubunyarwanda n’ineza ya buri Muyarwanda wese.
Hagawe kandi abarebereye aho kugira icyo bakora ngo barengere abahigwaga, n’abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko kugeza ubu bakaba batarayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
I Gitwe hashyinguye imibiri 81 irimo 73 y'Abapasiteri n'imiryango yabo, abakozi n'abanyeshuri bari aba Collège Adventiste de Gitwe n’abandi bantu 8 batamenyekanye. Iyo mibiri yakuwe aho biciwe i Gitovu ishyingurwa muri uru Rwibutso rwubatswe ku bufatanye bw’imiryango yabo, Umuryango Zirikana n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.
