Gukoresha inyogeramusaruro, kubahiriza ibipimo mu gutera no guterera igihe ngo bituma umuhinzi abona umusaruro mwiza
Ubu butumwa bwatangiwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2020 A ku rwego rw’Akarere, cyabereye mu Mudugudu wa Nyundo, Akagali ka Tambwe mu Murenge wa Ruhango mu gishanga cya Rugondo ku wa kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2019.
Ni igikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, kikaba cyararanzwe n’umuganda wibanze ku gutegura imirima, ndetse no gutera imbuto y’ibigori bya hybride PANAR 53 byatewe kuri hegitari ebyiri.
Umuyobozi w’Ishami rya Muhanga ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’ubuhinizi (RAB) ari na ryo rishinzwe Akarere ka Ruhango wari witabiriye iki gikorwa, Kayumba John yagaragaje ko igikorwa nk’iki ari umwanya mwiza wo gufatanya n’abahinzi ndetse no kuberekera uburyo bwiza ubuhinzi bw’ibihingwa runaka bukorwamo, kugira ngo na bo bajye gushyira mu bikorwa ibyo baba babonye.
Ati “Intego y'iki gikorwa ni kugira ngo buri wese arebe uko ibikorwa biba byakozwe ajye kubikora iwe”.
Yakanguriye abahinzi kongera imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi, bita by’umwihariko ku guhuza ubutaka hagamijwe kongera umusaruro ugenewe isoko, kwishyira hamwe kugira ngo babashe gukemura ibibazo bahura na byo birimo no kurwanya ibyonnyi nka nkogwa, kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki no kwihutisha ibikorwa byo gutegura imirima no gutera ku buryo tariki ya 15 Ukwakira 2019 izarangirana no gutera imbuto zose mu bishanga ndetse n’imusozi.
Yabasezeranyije kandi ko RAB yiteguye kubaba hafi mu kubongerera ubumenyi no kubagira inama ku cyo ari cyo cyose cyafasha kunoza imihingire no kongera umusaruro.
By’umwihariko yabasezeranyije ko biteguye kubahugura ku kuvugurura urutoki.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu we yagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi abahinzi bakwiye kwitaho kugira ngo babashe kugera ku musaruro mwiza, ari byo: kubahiriza igihe cyo gutera imyaka, gukoresha inyongeramusaruro (imbuto nziza n’ifumbire), no kubahiriza uburyo buri gihingwa giterwamo.
Yakanguriye abahinzi kandi gukoresha ifumbire mvaruganda kugira ngo babashe kongera umusaruro, anibutsa ko ari ngombwa kuvomerera imyaka aho gushingira gusa ku mvura, yabura cyangwa ikagwa nabi bakarumbya.
Visi Meya Rusilibana yanagarutse kuri Gahunda zinyuranye abaturage bahuriramo n’abayobozi bakajya inama, bakanafatanya gukemura ibibazo, zaba izisanzwe (inteko z’abaturage, imiganda, inama zinyuranye,….) ndetse n’izidasanzwe nka Ruhango Ikeye, maze abasaba kuzibyaza umusaruro ukwiye.
Ati “Gahunda ya Ruhango ikeye, igamije ko Ruhango icya muri byose. […]. Mureke rero tubyaze umusaruro amahirwe dufite y'uburyo bw'imiyoborere butuma abayobozi ku nzego zose begera abaturage bakaganira, bakungurana ibitekerezo, bakajya inama y'ibyakorwa kugira ngo umuturage atere imbere”.
Yunzemo ati “Ruhango ikeye ni umuhigo w’umuturage, ushingiye ku muturage. Rero ibikorwa biduteza imbere, bituma imibereho myiza itera imbere ikarushaho kuba myiza, nimureke tubigire byinshi bishoboka”.
Igishanga cya Rugondo ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2020 A gifite ubuso bugera kuri hegitari 20, kikaba gikorerwamo na Koperative UATA.
Uretse Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’uw’Ishami rya RAB i Muhanga, abandi bitabiriye iki gikorwa barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Ruhango na Mbuye ihuriye kuri iki gishanga, abashinzwe ubuhinzi mu Karere no muri iyo Mirenge yombi, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyamuryango ba UATA, Abajyanama b’ubuhinzi n’abafashamyumvire, ndetse n’abaturage b’Utugali twa Tambwe (Ruhango) na Mwendo muri Mbuye.