Guverineri Kayitesi Alice yasuye Uruganda Kinazi Cassava Plant, ashima gahunda yo kurwagura no kongera umusaruro

Kinazi, Ruhango – Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Hon. Kayitesi Alice, ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ndetse n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, basuye Uruganda Kinazi Cassava Plant ruherereye mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Kinazi.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko uru ruganda rukora, gusuzuma ibibazo rugihura na byo ndetse no kuganira ku ngamba zatuma rurushaho gutanga umusaruro no kugira uruhare runini mu guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.

Mu biganiro byahuje abayobozi n’ubuyobozi bw’uruganda, hagaragajwe aho ibikorwa byarwo bigeze n’imbogamizi zatumye mu bihe byashize rutagera ku musaruro wari witezwe. Hanagarutswe ku mahirwe ari imbere yo kongera ubushobozi bw’uruganda binyuze mu kurwagura no kurushyiramo imashini n’ibikoresho bigezweho bizafasha kongera ingano y’umusaruro rutunganya.

Guverineri Kayitesi Alice yashimangiye ko uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rufite uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’inganda n’ubuhinzi, cyane cyane ku bahinzi b’imyumbati bo mu Karere ka Ruhango no mu tundi turere tw’Igihugu. Yasabye ko hakomeza gufatwa ingamba zihamye zituma uru ruganda rukora ku rwego rushimishije, rukarushaho gutanga akazi no kongera agaciro k’umusaruro w’abahinzi.

Nyuma y’ibiganiro, abayobozi bakoze uruzinduko ruzenguruka uruganda, basobanurirwa imikorere y’ibice bitandukanye byarwo ndetse n’ikorwa ry’umushinga wo kurwagura. Bagaragarijwe imashini nshya n’ibikoresho biteganyijwe kongerwamo kugira ngo ubushobozi bwo gutunganya imyumbati bwiyongere.

Biteganyijwe ko nyuma yo kurangiza ibikorwa byo kurwagura, Kinazi Cassava Plant izaba ifite ubushobozi bwo kwakira no gutunganya umusaruro mwinshi w’imyumbati, bityo igafasha abahinzi kubona isoko ryizewe kandi rihoraho. Ibi bizagira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ubukungu bw’abaturage no gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kongera agaciro ku musaruro w’ubuhinzi binyuze mu nganda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwashimye uruhare rw’uru ruganda mu iterambere ry’Akarere, bunagaragaza ko buzakomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwa byo kurwagura no guteza imbere uruganda bigerweho neza, bityo Kinazi Cassava Plant ibe kimwe mu bikomeye bitanga umusaruro kandi bifasha abahinzi kubona inyungu ikwiye ku musaruro wabo.

Back