Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye ko imirimo yo kubaka umuhanda wa Kibingo–Karambo–Buhoro yihutishwa

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara (PES), Bwana Nshimiyimana Vedaste, bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ruhango, bagamije kureba uko imishinga y’iterambere rishingiye ku bikorwaremezo iri gushyirwa mu bikorwa.

Muri uru ruzinduko, basuye imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa Kibingo–Karambo–Buhoro, uri mu mishinga y’ingenzi igamije guteza imbere ubwikorezi n’iterambere ry’Umujyi wa Ruhango. Guverineri n’itsinda bari kumwe basabye ko imirimo isigaye yihutishwa kugira ngo uyu muhanda uzarangire bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2026.

Byagaragajwe ko, nuramuka wuzuye, uyu muhanda uzagira uruhare rukomeye mu korohereza abaturage kugera ku masoko n’izindi serivisi, kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Akarere, ndetse no guteza imbere Umujyi wa Ruhango by’umwihariko.

Ubuyobozi bw’Intara n’Akarere bwashimangiye ko gukurikirana no kwihutisha imishinga y’ibikorwaremezo ari imwe mu nkingi z’ingenzi zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kugera ku iterambere rirambye.

Back