GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO YASUYE ABATURAGE B’UMURENGE WA MWENDO
Muri gahunda yo gusura Uturere dutandukanye mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko abatuarge b’Imirenge itandukanye, abatuye Umurenge wa Mwendo bishimiye ko basuwe na Guverineri Kayitesi Alice bakaganira ndetse bakamugezaho ibyifuzo n’ibibazo bitandukanye.
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yasuye abaturage b'Umurenge wa Mwendo cyane cyane mu Tugari 3 twa Gafunzo, Kamujisho na Kubutare, ayobora inteko y'abaturage, ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.

Madamu Guverineri KAYITESI Alice ubwo yaganirizaga abatuye Umurenge wa Mwendo
Guverineri Kayitesi Alice ubwo yaganiraga n’ibyiciro bitandukanye byitabiriye inteko, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango, kwita ku kohereza abana ku ishuri, gukora cyane hagamijwe kwiteza imbere mu rwego rwa "graduation strategy", kwirinda urugomo, kwirinda ubucukuzi bw'amabuye butemewe bushobora gutera impanuka, etc. Hakiriwe ibitekerezo n'ibibazo byose hamwe 20 kandi byasubijwe mu buryo bunyuze abaturage. 
Guverineri Kayitesi yashimiye abaturage b’Umurenge wa Mwendo ku kubahirizan gahunda za Leta by’umwihariko kuba baramaze kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2024/2025, 100%.


