Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yayoboye inteko y’abaturage mu Murenge wa Mbuye

Mu Karere habaye inteko z’abaturage zigamije gukomeza kwegera abaturage no kubagezaho ubutumwa bugamije iterambere n’imibereho myiza.  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo, Ubuyobozi bw’Akarere, ndetse n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, yasuye abaturage b'umurenge wa Mbuye.

Guverineri yayoboye inteko yabereye mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Gisanga, aho abaturage bahawe ubutumwa butandukanye bwibanze ku isuku n’isukura, kohereza abana bose ku ishuri, kwirinda ibyaha n’imyitwarire mibi, gukora cyane no gutoza abana bakiri bato imirimo itandukanye, kwirinda amakimbirane mu miryango, kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, ndetse no gusigasira umutekano n’imibanire myiza.

Mu biganiro byatanzwe, abaturage banahawe umurongo ku mbuto y’imyubati itangiye kubemba, bijejewe ko bagiye gushakirwa indi mbuto igezweho kandi itanga umusaruro, basabwa kuyitaho no kuyibyaza umusaruro mu buryo bwiza aho Akarere kazayibazanira na bo bakiyishyurira igiciro cyayo. Hatanzwe kandi ibisobanuro ku baturage bifuza gushyira amazi meza mu ngo, basabwa gukurikiza amabwiriza n’inzira zashyizweho.

Abaturage banashishikarijwe kwikorera imihanda y’imigenderano binyuze mu miganda rusange, kugira ngo boroherezanye mu ngendo no mu bikorwa by’iterambere, aho byagaragaye ko hari hamwe itangiye kwangirika.

Ubuyobozi bw’Akarere ka bufite intego yo gukomeza gufasha abaturage no kubegera hagamijwe  kugera ku iterambere rirambye n’imibereho myiza.

Back