Guverineri wIntara y’Amajyepfo yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ruhango mu gitondo cy’Isuku
Nk'uko bisanzwe bikorwa buri wa kabiri mu gitondo kuva saa moya kugeza saa mbiri (7h00-8h00), no kuri uyu wa 14 Werurwe 2023 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango habaye ibikorwa by'isuku muri gahunda y'Igitondo cy'isuku. Hakozwe ibikorwa birimo : gukata ibyatsi, gutema ibihuru, gusukura santeri (Centres) z’ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, gufata neza imihanda, gutunganya inzira z’amazi,…
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango, abayobozi b’inzego z'Umutekano ku Karere n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Ruhango bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’isuku byakozwe mu Midugudu ya Gataka (I&II) Kanazi na Ruhuha yo mu Tugali twa Nyamagana na Munini.
Nyuma y’ibikorwa, Guverineri Kayitesi yashimye abitabiriye Igitondo cy’isuku, ashima ko ibikorwa muri iyi gahunda bifite impinduka nziza zigaragarira buri wese.

Yagarutse ku kuba inzego z’ubuzima zerekana ko indwara nyinshi zibasira Abanyarwanda ziterwa n’umwanda, asaba abantu bose kugira umuco w’isuku kugira ngo twirinde kandi duhashye izo ndwara. Yasobanuye kandi ko Igitondo cy’Isuku cyashyizweho hagamijwe gutoza abantu bose kugira umuco w’isuku: ku mubiri, ku myambaro, ibiribwa n’ibinyobwa, aho umuntu atuye n’aho akorera, ubwiherero, mu buriri,…
Ati “Gukorana ibikorwa rusange by'isuku tuba twifuza ko isuku iba umuco, buri muntu mu rugo rwe, ndetse n'aho dukorera tukayitwararika”.
“Nta muntu udashobora kwiyubakira agatanda k'amashani, nta muntu ukwiriye kwambara imyenda yanduye abizi neza ko ari ikibazo. Cyangwa se gafura imyenda ukayambara utakarabye. Rero kuko tuzi ko abantu batabikora uko bikwiriye ni yo mpamvu twigisha kugira ngo bizagere aho biba umuco”.
Guverineri Kayitesi yagarutse by’umwihariko ku isuku y’ubwiherero, yibutsa ko bugomba guhora busukuye kandi bupfundikiye, budatumaho isazi.
Yasabye kandi ababyeyi n’abarezi gutoza abana umuco w’isuku. Ati “Dutoze abana bacu kugira isuku: gukaraba, gukubura, gushyira ibintu ku murongo, kugira ubwiherero busa neza, tubatoze kutararana n'amatungo”.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, na we yashimye ko iyi gahunda yashyizweho mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ruhango igenda igaragaza impinduka nziza mu bigendanye no guhindura imyumvire iganisha ku kwimakaza umuco w’isuku, asaba abaturage gukomeza intambwe nziza igana imbere.





