HABAYE INAMA MPUZABIKORWA Y’UBUREZI MU KARERE
Kuwa 10 Werurwe habaye inama mpuzazbikorwa y’uburezi "Meeting on Civic education in schools' mu Karere yitabiriwe n’abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abashinzwe amasomo, abahagarariye amadini n'amatorero, n’abandi barimo ba nyiri ibigo ‘School representatives’. Yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana Nshimiyimana Vedaste ari kumwe n'abagize inama y'Umutekano itaguye, Ubuyobozi bw'Akarere, etc.
Hagaragajwe ibigomba gukomeza kwitabwaho birimo ireme ry'uburezi n'uburere bw'abana mu bigo bitandukanye bigomba kwitabwaho buri munsi, kwigisha no gusobanurira amateka y'Igihugu cyacu, gufasha abana gufata inshingano hakiri kare, kwigisha abana ubumwe n'ubudaheranwa bigamije kubarinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, kwibutsa abarezi ko bafite uruhare runini mu kwigisha abanyeshuri amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo nk'abantu bahorana n'abana igihe kirekire, kurwanya amacakubiri mu mashuri, kwigisha ndi "Umunyarwanda, ubumwe n'ubudaheranwa mu mashuri, gutangira amakuru ku gihe no gukumira icyaha kitaraba cyane cyane, kwigisha abanyeshuri imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga (social media), harebwe uko amashuri ari kubakwa mu Karere ageze, n’ibindi.