Hafashwe ingamba zo gufasha kuzamura imitsindire, no kunoza imyitwarire mu mashuri

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Hoteli Eden Palace, iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine. Ni iya kabiri, ni ukuvuga iya ya nyuma mu zo itegeko riteganya ko zibaho mu mwaka w’amashuri. 

Nyuma yo kuganira ku ngingo zateganyijwe, gusesengura no kugaragaza impamvu z’ingenzi zituma imitsindire itaba myiza, hafashwe imyanzuro inyuranye. 

Twavuga: Kongera imbaraga mu micungire n’imiyoborere y’amashuri hagamijwe kuzamura imitsindire no guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo; kugabanya izindi nshingano zituma abarimu bataboneka kenshi ku kazi, kandi ibikorwa n’amahugurwa bigendanye n’izo nshingano bigategurwa mu gihe cy’ibiruhuko; gufatanya n’abafatanyabikorwa mu burezi gukomeza kuvugurura inyubako z’amashuri zishaje no kugeza ibikorwa remezo bishya ku bigo by’amashuri; kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abanyeshuri, cyane ko hari aho abana bagaragayeho ibimenyetso by’imirire mibi ariko ubuyobozi bw’amashuri bigaho na ba nyiri ibigo bataragize icyo babikoraho kandi ari inzitizi zikomeye zibangamira imyigire.

Visi Meya Mukangenzi yagize ati “Ba nyiri ibigo, bayobozi b’amashuri ubuzima bw’abana buri mu maboko yanyu:  birababaje rwose kubona abana barwara indara z’imirire mibi kandi muhari”.  

Ku rundi ruhande abarezi basabwe kugira imyitwarire iboneye, n’indangagaciro bikwiye umurezi kugira ngo bajye babera ikitegererezo abo barera. Ibi byagarutsweho kuko hari abagaragaweho n’ubusinzi, imyambarire idakwiye, n’indi myitwarire idakwiye, by’umwihariko ku murezi.   

Muri ndagagaciro zagarutsweho harimo kwiyubaha, gutanga ingero nziza muri byose, gukunda igihugu, no guharanira kuba indashyikirwa.

Ku bijyanye no kwiyubaha, umwe mu bitabiriye inama yagize ati “Birababaje kubona umurezi yambara akambaro kadatuma abasha kunama imbere y’abana”.

Undi ati “Abana bitegereza ibyo dukora n’uko twitwara bakatwisanishaho. Ni yo mpamvu, umwarimu, umurezi agomba kuba bandebereho: naza mu ishuri yahanaguye urukweto neza, umwana bizamugumamo, ahore ashaka kuba nka we. Niba aza yasinze cyangwa yitwaye ukundi, na we azashaka kumwigana cyangwa kwitwara nka we”.  

Ku bijyane no kuba indashyikirwa, Umuyobozi w’Ingabo yagize ati “Ufite umutima w’ubudashyikirwa ahorana ishyaka ryo kurusha abandi mu byiza byose”.

Inama y’uyu munsi yitabiriwe na: Abakozi b’Akarere mu Ishami ry’uburezi, Abashinzwe uburezi mu Mirenge, Abayobozi b’Ibigo by’amashuri byose byo mu Karere (Ni ukuvuga amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta, ayigenga, n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano), ba nyiri ibigo, n’abahagarariye ababyeyi ku bigo, n’ababoyora inzego z’Umutekano ku rwego rw’Akarere.

Back