Hakenewe ubufatanye bw’abantu bose n’ubw’inzego mu gukumira no kurwaya ihohoterwa
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwabereye mu Mujyi wa Ruhango ku wa kane tariki ya 26 Nzeri 2019, bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Turinde umuryango ihohoterwa rishigiye ku gitsina”, ubutumwa bwatanzwe mu magambo (Speeches) y’abayobozi, mu ndirimbo, umuvugo n’ikinanamico bwagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo gikomeye, gifite ingaruka mbi cyane ku bahohoterwa, imiryango yabo n’igihugu muri rusange, kurirwanya bikaba bisaba ubufatanye bw’abantu bose n’inzego zose.
Mu kiganiro ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa, yagaragaje kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama muri uyu mwaka mu Ntara y’Amajyepfo hakozwe dosiye 969 z’ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe mu ngo no hanze yazo. Umubare wa dosiye z’ibyo byaha mu Karere ka Ruhango ni 106.
Uyu muyobozi akaba asaba abantu bose gufatanya n’inzego zose mu guhashya iki cyorezo. Ati “Ikibazo cy’ihohoterwa ni ikibazo gihangayikishije inzego zose, buri wese akaba asabwa kugira uruhare kugira ngo gikumirwe kandi tunakirwanye”.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, mu butumwa bwe yagaragaje ko ihohoterwa ritagira ingaruka ku wahohotewe wenyine, ko zinagera ku muryango we no ku gihugu muri rusange.
Imwe mu ngaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina iteye inkeke yagaragajwe n’uyu muyobozi ni umubare w’abangavu baterwa inda bakabyara imburagihe, nyamara na bo bari bagikeneye kurerwa. Ibi bibononera ahazaza habo, ndetse kenshi hanuririraho amakimbirane atera irindi hohoterwa mu muryango, n’ibindi bibi byinshi.
Yagaragaje kandi ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 20 Nzeri 2019 mu Karere kose habaruwe abangavu 411 batewe inda. Muri rusange akaba asaba buri wese kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, by’umwihariko mu kurigaragaza kugira ngo abarikoze bajye bahanwa hakurikijwe amategeko, abahohotewe na bo bahabwe ubufasha bukenewe kandi ku gihe.
Yagize ati “Hakenewe umusanzu wa buri wese mu kurwanya imyumvire mibi itiza umurindi ihohoterwa cyane cyane umuco wo kurihishira Abanyarwanda bakuriyemo”.
“Ahabaye ikibazo cy’ihohoterwa hose kigomba kugaragazwa, kikagarararizwa RIB na Police kugira ngo gikurikiranwe, uwagikoze ahanwe, bityo ricike”.
“Inzego zose, amadini n’amatorero, inzego z’umutekano zirasabwa gukurikirana zidahuga ibijyana n’ihohoterwa ryakorewe abangavu, abana b’abakobwa; nta kuruhuka uwakoze icyaha atamenyekanye ngo abihanirwe”.
Meya Habarurema kandi asaba abagize umuryango kwirinda amakimbirane atuma habaho guhohoterana, binakurikirwa n’izindi ngaruka nyinshi.
Urubyiruko rwo ararusaba “gushishoza”, kunyurwa n’ibyo ababyeyi bababonera, kandi bagafatanya na bo kwigeza/kwibonera ibyo bakeneye aho gutega amaso n’amashyi abashobora kubahohotera. Abanyeshuri yabasabye kwita ku nshingano zabo zo kwiga, bakareba imbere habo, bakirinda kurangazwa n’ibyo ari byo byose bishobora kubagusha mu byago byo guhohoterwa.
Buri wese kandi witabiriye ubu bukangurambaga yasabwe kubugeza ku bandi.
Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu kurengera ubuzima (RICH) na Oxfam, bukaba bwarabaye umwanya wo gusobanura ihohoterwa icyo ari cyo, amoko yaryo n’ibiritera, kuryamagana, Sirivisi uwahohotewe ahabwa muri Isange One Stop Centre, no gushishikariza abantu bose gufatanya n’inzego mu kurikumira no kurirwanya, ndetse no kubashishikariza gufasha uwahohotewe kugera kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe.
Muri rusange kandi ubu bukangurambaga bwaranzwe n’urugendo rwo kwamagana ihohoterwa; rwatangiriye mu mujyi hafi y’Ishami rya Banki ya Kigali (BK) rusorezwa ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Kibingo, Akagali ka Munini aho gahunda zakomereje.
Bwaranzwe kandi n’ubutumwa bukangurira abantu bose gusobanukirwa icyo ihohoterwa ari cyo n’ububi bwaryo. Bwatanzwe n’abayobozi, butangwa mu ndirimbo z’abahanzi, ikinamico n’umuvugo w’umwana w’umunyeshuri wiga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Kigoma.
Bwitabiriwe kandi n’’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Bishop Gahungu Bunini wari uhagarariye RICH, Madamu Ingabire Eugénie wari uhagarariye Oxfam, Intumwa za Minisiteri y’ubuzima, iza Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), n’iza UNICEF, Abahagarariye amadini n’amatorero, Abafatanyabikorwa banyuranye bibumbiye muri JADF y’Akarere, n’abaturage mu byiciro binyuranye, biganjemo urubyiruko.