Hakiriwe indahiro za ba noteri bashya b’ubutaka
Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2023, Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, yakiriye indahiro za ba noteri b'ubutaka batatu, abasaba kuba ku isonga mu gukora neza.
Abarahiriye kuba ba noteri b’ubutaka ni abakozi bamaze igihe gito batangiye inshingano nk’abakozi bashinzwe ubutaka imiturire n'ibikorwa remezo mu Mirenge ya Kinazi, Kinihira na Mwendo.
Iki gikorwa kibaye nyuma y'aho Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, abimuhereye ububasha mu nyandiko yo ku wa 25 Mutarama 2023.

Nyuma yo kwakira indahiro z'abo ba noteri b'ubutaka, Umuyobozi w'Akarere yabasabye kwinjira mu kazi neza, no kugakora neza ku gipimo cyo hejuru, bazirikana buri gihe ineza y'umuturage no kuba ku isonga mu gukora neza.

Ati “Muharanire ko serivise iba ntamakemwa. [...] Muharanire ko ubagana wese ataha anezerewe”.
Kurahira kw'aba ba noteri b'ubutaka bigiye gukemura ikibazo cya serivisi za notariya y'ibijyanye n'ubutaka aho bakorera, kuko mu gihe iyo Mirenge itari ifite abakozi bafite izo nshingano, izo serivise zatangwaga n'umukozi uva mu wundi Murenge, bibaka byatumaga zitaboneka ku gihe.



