Hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambga ku buzima bw’umuryango

Gugitangiza ku mugaragaro iki cyumweru cyateguwe na Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye byabereye mu Kagali ka Mpanda, Umurenge wa Byimana.

Nk’uko byagaragarijwe muri iki gikorwa, ubu bukangurambaga bwiswe “Baho Neza” bugamije kuzamura ikigero cy’imibereho myiza n’ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana mu muryango.

Ubu bukangurambaga kandi buri muri gahunda

y’Igihugu y’Iterambere Rirambye (NSTS1) yatangiranye na manda y’Umukuru w’Igihugu nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2017 izagera mu mwaka wa 2024.

Umuyoyobzi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yibukije ko ubu bukangurambaga buri muri gahunda Umukuru w’Igihugu yasezeranyije Abanyarwanda mu mwaka wa 2017 yo kubegereza ubuzima bwiza.

Yasobanuye kandi ko ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru ari: gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, gupima abagore batwite, gusuzuma ababyeyi nyuma yo kubyara, ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere no kurwanya inda ziterwa abangavu, gupima imirire mibi mu bana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu, gutanga ibinini bya vitamin zitandukanye n’ibyinzoka ku bana, gutanga ifu ya “Ongera”, gukangurira abturage kugira isuku, kwirinda indwara n’ibindi bitandukanye.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima by’Akarere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Abakozi bashinzwe ubuzima isuku n’isukura mu Mirenge, abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu buzima, isuku isukura n’imirire, n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Iki gikorwa kandi cyaranzwe n’Ibiganiro byo gukangurira abaturage guharanira kugira ubizima bwiza, guha abana ibinini by’inzoka, gupima abana ibiro n’uburebure, gutegura no guha abana indyo yuzuye.

Icyumweru cy’ubukangurambga ku buzima bw’umuryango cyatangijwe none ku rwego rw’Akarere kizamara amezi atatu mu gihugu hose, kikazasozwa ku itariki ya 30 Nyakanga 2018.

Back