Hatangijwe igihembwe cyo guhinga ubwatsi bw’amatungo

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2019, ubwo ku rwego rw’Akarere hatangizwaga igihembwe cyo guhinga ubwatsi bw’amatungo.

Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Rutarabana, Akagali ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana, kirangwa n’umuganda wo gutunganya imirima ndetse no gutera ubwatsi kuri ari 55 zikikije igikumba cy’Umudugudu ntangarugero (IDP Model Village) wa Rutarabana. Ubwatsi bwatewe buri mu moko ane ariyo: urubingo, Desmodium, Mucuna na Chloris gayana.

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wayoboye igikorwa cyo gutangiza iki gihembwe cyo gutera ubwatsi yahaye abakitabiriye yasabye aborozi guhinga ubwatsi bwinshi bubasha guhaza amatungo yabo.

Yababwiye kandi ko bakwiriye kumenya ko ari ngombwa guha inka ubwatsi buhagije, kandi butari urubingo rwonyine nk’uko benshi babizi kandi bamenyereye kubikora. Aha akaba yarabasabye gutera n’andi moko y’ubwatsi y’ibinyamisogwe kugira ngo bazabashe kubonera amatungo indyo yuzuye bityo abashe kugira ubuzima bwiza no gutanga umusaruro mwiza.

“Igikorwa twajemo uyu munsi ni icyo kugira ngo tubereke ko hakenewe ubwatsi bwinshi kandi bw’amoko menshi. Ni yo mpamvu twabazaniye ubwatsi bw’amoko menshi kugirango tubereke ubwatsi butunga inka ubwo ari bwo”.

“Hariya twaberetse urugero rw’uko bahinga ubwatsi inka zikenera. Ariko buriya twateye ni buke cyane ugereranyije n’ubwo inka ikenera.  Rero aho mutuye mugomba guhinga ubwatsi bwinshi, bw’amoko menshi, atari urubingo gusa.”

By’umwihariko abazahabwa inka zizororerwa mu gikumba cy’umudugudu yabasabye kuzubahiriza amabwiriza azaba agenga igikumba, hagamijwe kugira ngo izo nka zizabafashe gutera imbere.  

“Mugomba kwiyemeza kuzifata neza, mukazihingira ubwatsi buhagije kandi bw’ingeri zose; si urubingo gusa.

“Amabwiriza y’igikumba mugomba kuyubahiriza kugira ngo ziriya nka zibeho neza, kandi nizibaho neza zizatuma mubaho neza: muzabona umukamo utubutse, mubone ifumbire, zororoke, mubone n’amafaranga”.

Ku rundi ruhande yasabye abafashamyumvire mu bworozi kuba umusemburo w’imikorere myiza y’amatsinda y’aborozi n’aborozi bose, by’umwihariko mu bijyanye no guhinga ubwatsi, kugaburira amatungo no kuyitaho muri rusange.

Yagize ati “Nagira ngo nsabe amatsinda y’aborozi gukomeza kurushaho gukora neza, kugira ngo abashe koko kuba isoko yo gutera imbere kw’aborozi”.

“Mube umusemburo wo guhindura abandi baturage. Mube umusemburo wo kugira ngo umworozi wese agire ubwoko burenze bumwe bw’ubwatsi; nibura buri wese agire ubwoko nka butatu cyangwa bune bwo kugaburira inka aho kuzihata urubingo gusa”.

Visi Meya Rusilibana yanasabye abahinzi borozi gukoresha ifumbire n’imbuto nziza kugira ngo babashe kubona umusaruro mwiza w’ubuhinzi.

Yabasabye kandi kwitabira gahunda nshya ya Leta y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa.

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2019-2020 Akarere ka Ruhango gafite intego yo guhinga hegitari 60 z'ubwatsi bw'ibinyampeke n'ibinyamisogwe.

Back