Hatangijwe ubuhangurambaga ku isuku n’umutekano bufite insanganyamatsiko igira iti “Haranira u Rwanda rucyeye, rutoshye kandi rutekanye”

Ubu bukangurambaga buzamara umwaka wose bukaba bugamije gushishikariza abaturage kwita ku mutekano hagamijwe kugira umuryango utarangwamo icyaha, no gushishikariza abaturage kugira isuku ku mubiri, aho bakorera ndetse n'aho batuye.

Ku rwego rw’Akarere igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabereye mu Nteko y’abaturage b'Akagali ka Muhororo mu Murenge wa Byimana, yabereye mu Mudugudu wa Nyamiseke ikaba yaritabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, hamwe n’abayobozi banyuranye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta no mu nzego zishinzwe umutekano.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko ubu bukangurambaga bwateguwe hashingiwe ku cyerekezo cy'ubuyobozi bukuru bw'Igihugu cyacu, cy'uko Umunyarwanda wese agomba kugira imibereho myiza, akabaho mu mutekano usesuye. Ni nyuma kandi y'uko hakomeje kugaragara ibibazo by'umwanda n'ibyaha bihungabanya umutekano.

Ati “Uyu munsi turatekanye, turakora cyane, dutangiye kugera ku bukire; abana bariga, amavuriro yariyongereye, ibikorwa remezo muri rusange byariyongereye kandi biracyakomeza kwiyongera. Ariko mu ngo zacu haracyagaragara ibintu bitari byiza bibangamiye cya kerekezo cy’imibereho myiza. Mu ngo haracyagaragara umwanda; umwanda ukurura indwara. Uretse no mu ngo hari ahakigaragara abantu bafite umwanda ku mubiri, hari ahagaragara ibintu bihungabanya umutekano”.

Uyu muyobozi yagarutse ku muco w’isuku mu Rwanda rwo hambere, aho buri munsi, kare mu gitondo hakorwaga isuku mu ngo n’ahazikikije, indi mirimo ikabona gukurikiraho. Yaboneyeho gusaba ko abantu bagaruka kuri uwo muco mwiza umaze gusa nk’aho wazimiye.

Meya Habarurema yanagarutse ku muco wo gukurungira amazu mu rwego rwo kwirinda umukungugu mu nzu no kwima ubwihisho ibiryi birimo imbaragasa zitera amavuja, n’ibindi, asaba abadafite ubushobozi bwo kubona sima zo gutunganya mu mazu gukoresha ubwo buryo hagamijwe kwimakaza isuku mu mazu.

Ati “Mureke dusubire ku muco wo gukora isuku mu ngo umuntu akibyuka; nimureke mu gihe gito gishoboka dusubire ku muco w’isuku; isuku idasaba byinshi, isuku idasaba amasima, isuku idasaba amakaro”.

“Icyo bisaba nta kindi: birasaba ko utwo ufite twose udutunganya; wajya guhinga, waba uri umufundi wubaka, waba uri umukinnyi w’umupira, ukubonye uri mu kazi akakuubona koko nk’umuntu uri mu mirimo, ariko wasoza imirimo yawe ukisukura ugatandukana n’uko wari uri igihe wari uri mu mirimo”.  

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Karere we yibanze ku isano iri hagati y’isuku n’umutekano, agaragaza ko umwanda ukurura indwara ziatandukanye, kandi ko iyo umuntu yarwaye umutekano we n’uw’umuryango we uba wahungabanye.

Yerekanye kandi ko mu miryango hajya hagaragara amakimbirane ashingiye ku mwanda wa bamwe mu bayigize, aho usanga abatita ku isuku ku mubiri bakiyuhagira gake gashoboka, abadasukura mu kanwa, abadasukura mu nzu, aho abantu barara n’ibiryamirwa, ahagaragara umwanda mu itegurwa ry’amafunguro no mu kugabura, n’ibindi. “Ibyo byose usanga biba intandaro y’amakimbirane n’umutekano muke mu muryango”.

Uyu muyobozi akaba asaba buri wese kwikebuka, aho adakora neza akisubiraho, akirinda umwanda ushobora kuba isoko y’indwara n’umutekano muke mu muryango.

Muri iki gikorwa hanagarutswe ku butumwa bwo kunoza isuku nka bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara ya Ebola yagaragaye muri bimwe mu bihugu duturanye.

Kabalu (Club) yisuku mu Kagali ka Muhororo na yo yerekanye uburyo bwiza bwo gukaraba intoki, inibutsa ibihe bitanu by’ingenzi byo gukaraba intoki.

Mu bikorwa biteganyijwe muri ubu bukangurambaga harimo gutanga ubutumwa ahantu hahurira abantu benshi (amasoko, udusanteri tw’ubucuruzi, za hoteri n’andi mazu y’ubucuruzi, amashuri, amavuriro, insengero,…), imiganda idasanzwe y’isuku, gutema ibihuru n’ibigunda, gusibura imiyoboro y’amazi mabi n’ay’imvura, gusuzuma isuku mu ngo no ku mubiri, gusura ahagenewe kumenwa imyanda no gusuzuma uko hacunzwe, …

Mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri kandi hazajya habaho umwanya wihariye wo kuganira ku isuku n’umutekano hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo guca burundu umwanda no kwimakaza isuku n’umutekano bihereye mu muryango.

Back