Hatangijwe ubukangurambaga "Baho neza" bugamije imibereho myiza y'umuryango

Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine, gihuzwa no gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire myiza, isuku n'isukura mu Karere.

"Baho neza" ni bukangurambaga bugamije gukangurira buri Munyarwanda kwirinda no kurwanya indwara, kwita ku buzima bw'umwana n'ubw'umubyeyi, kwitabira serivisi z'urugo mbonezamikurire y'abana bato, kurwanya inda z'imburagihe mu bangavu, kugana serivisi zo kuboneza urubyaro, gukangurira abagize umuryango kwirinda amakimbirane, n'ibindi.

Visi Meya Mukangenzi yatanze ubutumwa ku ntego n'ibikorwa by'ubu bukangurambaga, ashimangira by'umwihariko ko abagore badakwiye guharirwa ibijyanye no kwita ku mibereho y'abana n'umuryango muri rusange.

Uyu muyobozi kandi asaba abagabo kurushaho gufatanya n'abagore kwita ku bana, kubategurira amafunguro, isuku, n'ibindi.

Yanagarutse ku kuboneza urubyaro asaba abagabo na byo kutabiharira abagore, bakitabira gukoresha uburyo bubagenewe hagamijwe kugira umuryango uteye imbere, ufite ibiwutunga n'ibiwufasha kubaho neza bihagije.

Igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga ku rwego rw'Akarere kitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b'Ibitaro n'Ibigo nderabuzima, abayobozi n'inzego z'umutekano,  abashinzwe ubuzima isuku n'isukura mu Mirenge, abashinzwe ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima mi bitaro no mu bigo nderabuzima.

Iki gikorwa kandi cyaranzwe n'ibiganiro bigamije gukangurira abaturage gutegura indyo yuzuye, kwitabira igikoni cy'Umudugudu, gupimisha abana ibiro n'uburebure, kuboneza urubyaro, kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, mu ngo  n'ahandi hose, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, kwishyura umusanzu w'ubwisungane bw'ubuzima, kwirinda amakimbirane mu miryango.

Habaye kandi ibikorwa byo kwerekera ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, guha abana amata, no kugaburira abana indyo yuzuye.

Ubukangurambaga "Baho Neza" bwateguwe na Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, bukaba buzamara imyaka itatu. 

Ku rwego rw'Igihugu bwatangirijwe mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare ku wa mbere tariki ya 24 Kamena 2019.

Iki gikorwa kikaba cyarayobowe na Minisitiri w'ubuzima, Dr Gashumba Diane.

Back