Hatangijwe ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023, Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens yatangije ku mugaragaro ku rwego rw'Akarere ka Ruhango, Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu nteko y'Akagali ka Kamujisho, mu Murenge wa Mwendo, kikaba cyanitabiriwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Augustin Habimana.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yasabye abaturage gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda, kudaheranwa n'amateka mabi, ibibazo cyangwa ingorane bahuye na byo cyangwa bahura na byo, ahubwo bagaharanira kwishakamo ubushobozi bwo kubivamo no gukomeza kujya imbere.

Meya Habarurema yanasabye abaturage: guhinga ubutaka bwose hatagize na buto busigara budahinze; gukoresha ifumbire n'imbuto nziza, no kurwanya isuri; Kwirinda ibiza by'umwihariko kuzirika ibisenge neza no kurinda inkuta kuba zakwinjiramo amazi; Kwirinda amakimbirane mu miryango; Kwirinda no kurwanya ibyaha.

Insanganyamatsiko y'ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa igira iti "Ubumwe bwacu: Ishingiro ry'Ubudaheranwa".

Gutangiza uku kwezi byaranzwe na: Ikiganiro kijyanye no kuzirikana Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; Kuremera abatishoboye (bahawe isakaro ry'ibikoni n'ubwiherero); Imbyino z'itorero ry'abasheshe akanguhe bo mu Murenge wa Mwendo.

Nk'uko kandi bigenda mu nteko zose, inteko yasojwe no kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage.

Mu bizakorwa muri uku kwezi harimo ibiganiro ku kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bifite intego zirimo: Gusuzuma ibyagezweho no kwishimira intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubudaheranwa; Gusesengura ibikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa muri iki gihe no gufata ingamba zo kubikemura; gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Mu biganiro kandi hibandwa ku bibazo bigaragara aho abantu batuye n’aho bakorera, no kwibutsa abato n’abakuru ko gusigasira no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa ari inshingano.

Muri uku kwezi kandi hazakorwa ibikorwa bitandukanye by’ubwitange. Meya Habarurema ati “Iyo dukora ibikorwa by’ubwitange tuba tuzirikana abitanze kuturusha, ababohoye u Rwanda, abatangiranye n’itariki ya 1 Ukwakira 1990 ari abasore n’inkumi batoya, bakagera ku guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, hanyuma Igihugu bakakigeza ku gutengamara nk’uko tumeze ukunguku”.  

Back