Hatangijwe umushinga wo kurwanya ubukene kuri bose binyuze mu kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari no kuzigamira izabukuru
Inyito y’uyu mushinga ni “Closing the Financial Inclusion Gap and Promoting Ejo Heza through Village Saving and Loan Groups and the Agents Network”, ukaba uzashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Care International binyuze mu bikorwa by’abakangurambaga b'Iterambere ry’amatsinda y’Intambwe asanzwe afashwa n’uyu muryango ndetse n’amatsinda mashya azashingwa.
Muri uyu mushinga biteganyijwe ko buri Mudugudu uzaba ufite umujyanama w'iterambere ufite inshingano zo gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza by’umwihariko abadasanzwe bakorana n’ibigo by’imari ibijyanye no kuzigama, ndetse no gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kwiteza imbere, hamwe no gushishikariza abantu bose muri rusange kwitabira kuzigama by’igihe kirekire muri Gahunda ya Ejo Heza igamije gufasha Abanyarwanda bose kwizigamira by’igihe kirekire no guteganyiriza izabukuru.
Mu gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney, yabanje kwibutsa ko Abanyarwanda dukwiye guhora tuzirikana amahirwe u Rwanda rufite yo kugira ubuyobozi bwifuriza abaturage bose ineza, tugaharanira kuyabyaza umusaruro.
Yakomeje asaba abajyanama b’iterambere bakorana n’amatsinda y’intambwe afashwa na Care International kutiherererana amahirwe bagize yo kumenya inzira zo gutandukana n’ingoyi y’ubukene, ahubwo bakitangira kuyageza ku bandi kugira ngo Abanyawanda bose babashe kugera ku byiza Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwifuzira Abanyarwanda bose nk’uko bikubiye mu byerekezo bigari by’Igihugu.
Ati “Kuba dufite ubuyobozi bwiza bwifuriza abaturage bose kugira ubukire n’imibereho myiza ni ikirezi turusha abandi. Ikirezi twambaye tumenye ko cyera, tukibyaze umusaruro. […] Iyi nama itubere umusemburo wo guhindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye no kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari. […] Ibyiza mwamenye ntimubyihererane, mubigeze ku bandi”.
Visi Meya Rusilibana yanasabye aba bajyanama gukangurira abantu kurenga ibyo kuzigama by’igihe gito nk’uko bimenyerewe mu matsinda yafashe izina ry’umufatanyabikorwa wagize uruhare mu kuyashyiraho no gukurikirana imikorere yayo “Care”, ahubwo bakazigama by’igihe kirekire, banateganyiriza izabukuru.
Ati “Abantu nibarenge kwizigamira ibirangirira mu ngo nko kuzigamira mituweri, ahubwo bazigamire n’amasaziro kugira ngo bazasaze bafata pansiyo nk’abakorera umushahara. Abo byacitse [Abarengeje igihe cyo kuzigamira pansiyo itangwa buri kwezi] tuzigamire abana twabyaye, igihe bazaba bigiye ejuru na bo bazakomerezeho”.
Niyitegaka Pascal wari uhagarariye Care International muri iki gikorwa yasabye abakangurambaga b’iterambere kuzirikana no guhora bibutsa ko iterambere rishingira ku murimo no gukoresha neza umusaruro uva ku murimo.
Ati: “Kuwanya ubukene bica mu murimo no kuzigama ku musaruro uvuyemo. Kwizigamira rero ntibisaba kuba umukire; bisaba gusa kugira umuco ko kugira icyo umuntu ashyira ku ruhande ku byo avana ku musaruro w’umurimo yakoze cyangwa akora, kandi ibyo akabikora ateganyiriza ibihe biri imbere”.
Gutangiza uyu mushinga byaranzwe no gusobanura imiterere n’imikorere yawo, ndetse n’amahugurwa kuri Gahunda y’ubwizigame bw’Igihe Kirekire Ejo Heza.
Abahuguwe ni abajyanama b’iterambere ry’amatsinda y’intambwe bagera kuri 74 hagamijwe kubaha ubumemyi kuri iyi gahunda kugira ngo bazabashe kunganira mu bukangurambaga, gufasha abanyamuryango bashya kwinjira, gufasha abanyamuryango kwizigamira, ndetse no mu gutanga raporo.
Aya mahugurwa yatanzwe n’Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’ubwizigame bw’Igihe kirekire mu Karere, nikuze Denyse.
Mu Karere ka Ruhango habarurwa amatsinda 806 yo kuzigama no kugurizanya aterwa inkunga na Care International, ubwizigame bwayo bukaba busaga miriyoni 800 z’amafaranya y’u Rwanda.