Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bizakemurwa burundu mu mezi abiri
Iyi gahunda yatangiye ku wa gatanu tariki ya 9 Kanama 2019, ikazasozwa ku wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2019.
Ikorera ku rwego rwa buri Mudugudu, ahashyizweho itsinda ry’abantu bane bafite inshingano zo gukurikirana, umunsi ku munsi, ikemurwa ry’ibyo bibazo kugeza birangiye.
Ku birebana n’inshingano z’amatsinda, Umuyobozi w’Akarere Habarurema Valens, avuga ko inshingano y’ibanze y’abagize itsinda ari “Kujya inama, gukoresha inama, gushaka inkunga aho ikenewe, gushaka uburyo bwose ibyo bibazo bikemuka bidasabye gukoresha amafaranga menshi, ahubwo bigakemuka hakoreshejwe uburyo buke, hibandwa ku bushobora kuboneka mu Mudugudu”.
Akomeza asaba abagize amatsinda gutekereza cyane ku byafasha gukemura ibibazo hifashishijwe uburyo buboneka mu Midugudu, nta guhutaza uko ari ko kose kubayeho.
Ati “Mukoreshe cyane ubwenge, umuhate n’ubwitange, kandi mwirinde kugira uwo bahutaza”.
Asobanura kandi ko intambwe ya mbere ari iyo gucukumbura no kugaragaza neza ibibazo byose biri mu Mudugudu, abagize itsinda bakabiganiraho n’abaturage, bakabayobora neza mu nzira ikwiye yo gushakira hamwe uko byakemuka.
Ashimangira kandi ko mu gushaka ibisubizo hagomba kwibandwa ku gukoresha ubushobozi buri mu Mudugudu. Ati “Abaturage biteguye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari, icy’ingenzi ni ukubibasobanurira bakumva neza uburemere bwabyo, kandi bakumva ko kubikemura bireba buri wese, kandi biri mu bushobozi bwabo”.
Meya Habarurema anaragaza ingero zifatika z’aho abaturage bagiye biyemeza gutanga ibikoresho byo kubaka ubwiherero nk’ibiti by’imishoro, isakaro, n’ibindi.
Muri Special Operation Ruhango ikeye, itsinda rishinzwe umudugudu rifatanya n'inzego zose zisanzwe zihakorera ni ukuvuga Komite Nyobozi y'Umudugudu, Abajyanama b'ubuzima, abajyabama b'ubuhinzi, Inshuti z'umuryango, Intore, CNF, CNJ, ...
Twababwira kandi ko abagize itsinda bava mu byiciro bikurikira: Abayobozi n'abakozi kuva ku rwego rw'Akarere kugeza ku Kagali, Abayobozi n'inzego z'umutekano n'abakora muri izo nzego, Abafatanyabikorwa b'Akarere (Inama Njyanama, PSF, JADF,...), Abayobozi b'Ibigo bikorera mu Karere (Amashuri, amavuriro).