Icyumweru cy’Umujyanama: Igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo Abajyanama bemereye abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga” cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana.

Mu butumwa bwe, Guverineri Gasana yateruye ashima Inama Njyanama yateguye iki gikorwa. Ati “Kwegera abaturage ukabumva, ukumva ibibazo byabo, ukumva akarengane kabo, ugafatanya na bo kugira ngo tunoze umurimo twiteze imbere ni iby’agaciro kandi turabibashimira cyane”. […]

“Ibi bishimangira imiyoborere myiza, kandi ahari imiyoborere myiza inzego zose zirafatanya”. […]

“Bishimangira ubufatanye mu iterambere, bikanashimangira imikorere n’imikoranire myiza”.

Yakomeje asaba kurushaho kubaka ubwo bufayanye hagati ya Komite Nyobozi, Inama Njyanama n’izindi nzego zikorera mu Karere hagamijwe guteza imbere Akarere n’abagatuye, no kugeza abaturage ku mibereho myiza ihamye ishingiye ku: “umutekano n’amahoro, ubuyobozi bwiza, umurimo unoze uzana iterambere rituma abaturage bagira imibereho myiza”.

Guverineri Gasana yagarutse ku kwishakamo ibisubizo, ashishikariza abaturage n’inzego zose kubigira umuco hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biriho n’ibigenda bigaragara.

Ati “Muri iki cyumweru hari ibibazo byinshi (Abajyanama) bagiye kubona n’ibisubizo byinshi bagiye gutanga. Kandi kwishakamo ibisubizo bivuga yuko muri ubwo bufatanye tugomba gushaka ibisubizo kugira ngo twihutishe iterambere muri Ruhango n’ahandi hose”.   

Yashoje asaba Abajyanama, Komite Nyobozi y’Akarere, n’abaturage cyane cyane abikorera gufatanya mu guteza imbere Umujyi wa Ruhango n’Akarere muri rusange binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari agaragara mu mujyi wa Ruhango no mu Mirenge igize Akarere.

Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Ruhango cyatangirijwe mu Mudugudu wa Gataka, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango kikazasorezwa mu Murenge wa Kinazi ku wa kane tariki 28 Gicurasi 2019.

Muri rusange intego y’iki cyumweru ni ukwegera umuturage, kumutega amatwi no kumuha umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda zose zimukorerwa hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyo abajyanama bemereye abaturage mu gihe biyamamazaga.  

Muri ibi byumweru bibiri, mbere ya saa sita hazajya haba ibikorwa by’amaboko bizibanda ku gufata neza imihanda n’ibindi bikorwa remezo, kubakira abatishoboye ubwiherero n’uturima tw’igikoni, kugenzura isuku, n’ibindi bikorwa byateguwe n’Imirenge. Nyuma ya saa sita hazajya haba inama zigamije ubukangurambaga bw’abaturage kuri gahunda za Leta no gukemura ibibazo by’abaturage.

Gutangiza Icyumweru cy’umujyanama byitabiriwe kandi n’Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, Abagize Nyobozi y’Akarere n’abandi bajyanama muri Njyanama y’Akarere, Abahagarariye inzego z’umutekano, n’abaturage biganjemo ab’Akagali ka Nyamagana.

Ubutumwa bwo gutangiza iki cyumweru bwakurikiwe n’ibiganiro bigamije gusobanurira abaturage imiterere, inshingano n’imikorere by’Inama Njyanama, gushishikariza abaturage gahunda zinyuranye za Leta, ndetse n’umwanya wo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage.

Back