Icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko: abaturage basabwe kwirinda ruswa n’abakomisiyoneri bayo

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyo kurwanya ruswa ku rwego rw’Akarere.

Iki gikorwa cyabereye mu nteko y’abaturage b’Akagali ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye, kikaba cyarayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney. Hari kandi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, Nshimiyimana François Regis, abacamanza, umushinjacyaha n’abanditsi b’uru rukiko.

Mu butumwa Perezida w’Urukiko yatanze, yabanje gushishikariza abaturage kujya begera inzego z’ubuyobozi kugira ngo zifashe abafitanye ibibazo kubikemura batagombye kujya mu nkiko.

Yakomeje asobanura ibyo umucamanza ashingiraho mu guca urubanza, ari byo “Amategeko, ibimenyetso, n’umutimanama”.

Ati “Icyemezo cy’umucamanza kiba kigomba gushingira kuri ibyo bintu. Ntabwo ashingira ku byo azi, cyangwa ku byo afata nk’ukuri; mbere na mbere ashingira ku bimenyetso ababuranyi baba batanze, no ku biteganywa n’amategeko”. Iyi ngo ni yo mpamvu hari igihe usanga icyemezo cy’urukiko gihabanye n’ibiba bigaragara nk’ukuri.  

Ibi ngo biri mu bituma hari abemeza ko icyemezo giteye gityo kiba cyafashwe biturutse kuri ruswa iba yatanzwe, hakaba n’abo bita “abakomisiyoneri” ba ruswa babyuririraho bagasaba ruswa uwatsinzwe, bamwizeza ko bazayigeza ku mucamanza agahindura icyemezo kiba cyafashwe.    

Umucamanza Nshimiyimana yasobanuye kandi ko muri iki cyumweru hafatwa umwanya wo gusobanura amategeko, ibirebana n’icibwa ndetse n’irangizwa ry’imanza, kugira ngo abantu bave mu bujiji butuma batanga ruswa, bagatakaza imitungo yabo ku maherere.   

Yagarutse no ku nzira uwarenganyijwe ashobora gucamo kugira ngo arenganuwe, asaba ko abantu bazajya bazikurikiza uko zateganyijwe aho kwishora mu gutanga ruswa.

Mu gusoza ikiganiro, yahamagariye abantu bose kwirinda ruswa, no gutanga amakuru ashobora gufasha gutahura ruswa. Ati "Turabasaba ubufatanye mu kumenyekanisha icyo ari cyo cyose gihumura nka ruswa, kugira ngo gikurikiranwe".

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu we yagarutse ku butumwa bushishikariza abaturage kwirinda amakimbirane atuma bajya mu nkiko, cyane cyane amakimbirane yo mu ngo, kugendera kure ruswa n’igisa na yo, kwishakamo ibisubizo byo gukemura ibibazo byabo, kugira isuku no kwirinda indwara ziva ku mwanda, guca ukubiri no kurara n'amatungo mu nzu, kurwanya imirire mibi, kugira ubwisungane bwo kwivuza, no kwitabira gahunda za Leta muri rusange.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Mbuye, Belgique Edouard, yashimye cyane iki gikorwa, avuga ko nk’uko babisabwe bagiye kujya batanga amakuru ku cyo ari cyo cyose gifitanye isano na ruswa n’ikigaragara nka yo kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.

Icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko cyatangiye ku wa mbere tariki ya 11 Gashyantare kikazasozwa ku wa gatanu tariki 15 Gashyantare 2019. Gifite insanganyamatsiko igira iti "Nta kibazo gikemurwa na ruswa mu rukiko, izere ubutabera".

Back