IDP Model Villages na ECDS zigomba guterwamo ibiti by’imbuto ziribwa kugira ngo zifashe kunoza imirire
Imirire mibi n’igwingira ry’abana, cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, ni kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri iki gihe.
Ni yo mpamvu Leta yahagurukiiye guca icyo kibazo burundu ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikaba yarashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gufasha abazahajwe n’imirire mibi kuva muri icyo kibazo mu buryo bwihuse, gukangurira ababyeyi kumenya ibigize indyo iboneye, kuyitegura neza no kuyigabura buri gihe, n’ibindi.
Uyu mwanzuro wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa kuri EDCs no muri za IDP Model Villages ugamije kugira ngo by’umwihariko abana babashe kubona imbuto zihagije, bityo imirire yabo irusheho kuba myiza.
Uje kandi wuzuza ibikorwa byatangiranye n’uyu mwaka w’imihigo (2018-2019) byo gutera imbuto ziribwa ku bigo by’amashuri, no gukangurira buri muryango kugira nibura ibiti bibiri by’imbuto ziribwa.
Iyi nama yanemeje undi mwanzuro urebana n’amabwiriza agamije guhana umuntu wese udashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kurwanya imirire mibi mu Karere.
Uyu mwanzuro wo ugamije mbere na mbere kwigisha abagenerwabikorwa ba gahunda zihariye (Shisha kibondo “FBF” n’amata ku bo bigenewe) zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, kugira ngo bamenye neza ko ibyo bahabwa ari ibyo gufasha abarwaye imirire mibi gukira, no kurinda abatarwaye ariko bashobora barwara igihe baba badafite ubwo bufasha.
Aya mabwiriza kandi ateganya ibihano bikomeye ku bishoboye bagura ibigenewe abatishoboye bagamije kungukira muri iyi gahunda ya Leta, akanateganya ibihano byoroheje ku bagurisha ibyo bagenerwa; bikaba bigamije guca ingeso yo kudakoresha ubufasha icyo bugenewe.
Mu bindi byemezo/imyanzuro iyi nama yafashe twavuga: iyemezwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gitwe-Buhanda-Karambi; Gusubiramo/gukosora igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kinazi; kwemeza ingurane zikwiye ku butaka buzubakwaho ibikorwa rusange: ECD ya Kigabiro mu Murenge wa Kinihira, IDP Model Village mu Mudugudu wa Rutarabana, Akagali ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana; ECD mu Mudugudu wa Rutarabana, Akagali ka Buhanda muri Bweramana, na IDP Model Village izubakwa mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagali ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye.
Iyi nama y’Inama Njyanama yanitabiriwe n’abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda bavuka muri aka Karere, ari bo Depite Izabiliza Marie Médiatrice na Depite Uwanyiligira Gloriose, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Uwimana Fortunée.
Ingingo zari mu w’ibyigwa ni: Kwemeza indandiko mvugo y’inama isanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 25 Nzeri 2018; Gusuzuma uko ibyemezo byayifatiwemo byashyizwe mu bikorwa; Raporo z’amakomisiyo agize Inama Njyanama; Gugezwaho ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari igihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019; Raporo ya Komite Ngenzuzi (Audit Committee); gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere2018-2019, amabaruwa yandikiwe Inama Njyanama, n’ingingo y’bindi.