Ikawa yinjirije abaturage b’Akarere arenga miliyari 2 Frw mu mezi atatu

Igihingwa cy’ikawa gikomeje kuba inkingi y’iterambere ry’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, aho cyinjirije abahinzi amafaranga arenga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’isarura ryabaye hagati y’ukwezi kwa Gashyantare n’ukwa Mata 2026. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikawa ikomeje kugira uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abaturage, kongera ubushobozi bwo kwizigamira no gushora imari mu bikorwa bibateza imbere.

Mu Karere ka Ruhango habarurwa abahinzi b’ikawa barenga 14,000 bafite ibiti by’ikawa bisaga miliyoni 5, bihinze ku buso bwa hegitari 15,935. Umusaruro wabo wakiriwe kandi utunganywa n’inganda 10 zitunganya ikawa zikorera mu Karere, zigira uruhare mu kongerera agaciro umusaruro no gufasha abahinzi kubona isoko ryizewe. Abahinzi bagaragaza ko ikawa ari kimwe mu bihingwa bibinjiriza amafaranga menshi kurusha ibindi, iyo yitaweho neza kandi igahingwa hakurikijwe amabwiriza y’ubuhinzi bw’umwuga.

Ubuyobozi bw’Akarere bushishikariza abahinzi gukomeza kwita ku mirima y’ikawa, gukoresha ifumbire no gukurikiza inama z’abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera. Bugaragaza ko kongera umusaruro n’ubwiza bw’ikawa bizafasha abahinzi kubona amafaranga menshi no gukomeza kuzamura ubukungu bw’ingo zabo.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uru rwego, Akarere ka Ruhango kateganyije kwagura ubuso buhinzeho ikawa bukiyongeraho hegitari 1,700. Intego ni uko bitarenze umwaka wa 2029, igihingwa cy’ikawa kizaba cyinjiriza abaturage bo mu Karere amafaranga agera kuri miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda, bikarushaho gushimangira uruhare rwacyo mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Back