Ibibazo cyo kutagira ubwiherero n’icy’ubutujuje ibisabwa bizarangizwa mbere y’uko 2018 urangira

Uyu ni umwe mu myanzuro y’Inama Mpuzabikorwa y’Akarere yateraniye mu cyumba cy’inama cya Hoteli Eden Palace ku wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018, iyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana.

Muri iyi nama, buri Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yagaragaje imiterere y’ikibazo cy’ubwiherero mu Murenge ayobora, anizeza ko ku bufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa b’Umurenge kizaba cyakemutse bitarenze itariki ya 30 Ukuboza 2018.   

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu gushyira imbaraga zidasanzwe mu gukemura icyo kibazo, kiri mu biza imbere mu bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Ati “Mukore bidasanzwe kugira ngo icyo kibazo gikemuke vuba kandi burundu”.

By’umwihariko yasabye Abakuru b’Imidugudu guhuza no gukoresha neza ibyiciro byose by’abayobozi ku rwego rw’Umudugudu (Komite Nyobozi z’Imidugudu, CNF, CNJ, Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango, …) mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no gukemura ibibazo byose biboneka, n’iki cy’ubwiherero kirimo.  

Yibukije ko umuyobozi wese agomba guhora azirikana icyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifuriza buri Munyarwanda wese: “Umutekano, amahirwe angana, imibereho myiza”.

Guverineri kandi yagaragarije abayobozi bari muri iyi nama ibyo bagomba guhora bitaho, ari byo: “Kumva neza no gushyira mu bikorwa Politiki ya Leta, ubukungu, imiyoborere myiza n’ubutabera, umutekano n’imihigo”.

Yanagarutse kuri bimwe mu bigomba kuranga Umuyobozi mwiza, ari byo: “gutanga ubutumwa cyangwa kumenyekanisha amakuru ku gihe, kugenzura no gusuzuma ibikorwa, gukurikirana imigendekere myiza y’ibikorwa, kwigisha cyangwa guhugura, no gutanga raporo ku gihe”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kandi yibukije anashimangira ko abayobozi bagomba gutanga serivisi nziza, bakirinda ruswa n’akarengane, ndetse n’icyasa na byo cyose.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yashimye impanuro abayobozi bahawe, agaragariza Guverineri ko biteguye kuzishyira mu bikorwa, kwihuta mu mihigo, guha abaturage serivise nziza, kubakemurira ibibazo, no gushyira imbere ineza y’umuturage.

Inama mpuzabikorwa y’Akarere iteganywa n’ingingo ya 136 y’Itegeko No 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu.

Iyi ngingo inateganya Inama Mpuzabikorwa y’Akarere nk’urwego nyunguranabitekerezo ku iterambere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere, imikorere n’imikoranire y’inzego, inzitizi zihari no gutanga ibitekerezo ku buryo zakemuka.

Inama y’uyu munsi yitabiriwe n’ayigize bateganywa n’itegeko kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere, ikaba yaraganiriye inungurana ibitekerezo ku ngingo zikurikira: (i) Imihigo Akarere kahize mu mwaka wa 2018-2019 n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa, inzitizi zigaragara ndetse n’ingamba zo kuyesa; (ii) Imishinga migari iteganywa mu mwaka wa 2019-2020; (iii) Ishusho y’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’aho Akarere kageze mu kubikemura; (iv) Umutekano.

Back