Imihanda ibiri kuri irindwi iteganyijwe kubakwa mu mujyi wa Ruhango yatashywe ku mugaragaro
Uyu muhanda utangirira ahateganye n’inyubako y’ibiro by’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (EDCL) Ishami rya Ruhango, hepfo gato y’urukuta rw’amabuye rufatiyeho uruzitiro rw’Isoko rya kijyambere rya Ruhango; umanuka iruhande rwa gare ya Ruhango ukanyura ku hafi y’amarembo ya White Horse Hotel, ukambuka igishanga uterera ku gasozi ka Kanazi, ugahurira n’usanzwe (Kigali- Muhanga - Huye) ahazwi ku izina ryo kuri 40.
Ni uwa kabiri muri irindwi iteganyijwe, ukaba ukurikira uwa mbere ufite uburebure bwa 1.464m. Uyu wo utagnirira mu Gataka ukanyura ku Kiriziya cya Paruwasi Gatolika ya Ruhango ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, ugakomeza ku Ishuri Rikuru ry’Indangaburezi (ICE), ugasoreza hafi y’Ishuri ry’imyuga n’uburezi rusange ryaragijwe Ubutatu Butagatifu (Ecole Technique/Secondaire Sainte Trinité de Ruhango).
Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yatangiye abamenyesha ko uyu muhanda wubatswe hakoreshejwe ingengo y’imari Igihugu kigenera Akarere kugira ngo hashyirwe mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukungu n’iminereho myiza y’abaturage.
Yavuze kandi ko kuba ubuyobozi bw’Igihugu buhora buhangayikishijwe n’uko umuturage yarushaho gutera imbere akagira imibereho myiza ari ikimenyetso kigaragaza imiyoborere myiza mu gihugu cyacu.
Umuyobozi w’Akarere yanasobanuye ko uyu muhanda umwe muri itatu iteganyijwe ku gasozi ka Kanazi kagenewe guturwa muri gahunda yo kunoza imiturire mu mujyi wa Ruhango. Site ya Kanazi ikaba ari imwe mu zamaze gucibwaho imihanda, gukatwamo ibibanza no kugezwamo amashanyarazi yo ku mihanda (Public Lights). Muri iyi site kandi hari inzu ebyiri abashaka kubaka bazajya bafatiraho urugero rw’izigomba kubakwa kuri iyi site.
Muri urwo rwego Meya Habarurema yakanguriye abatuye mu mujyi wa Ruhango, by’umwihariko urubyiruko rw’abatwara abantu ku mapikipiki, kwitabira kugura ibibanza no gutura muri site zamaze gutunganywa.
Abitabiriye iki gikorwa bishimiye gahunda yo gukora imihanda myiza mu mujyi wa Ruhango, no kunoza imiturire. Batanze kandi isezerano ry’uko biteguye kurinda ibyagezweho, gushyira mu bikorwa inama nziza bagirwa n’ubuyobozi, no gufatanya mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.
Uyu muhanda watashywe wakiriwe by’agateganyo ku itariki ya 23 Mata 2019, ukaba waruzuye nyuma y’amezi 18 wari umaze wubakwa; watwaye amafranga akabakaba miriyoni 700.
Nyuma yo kuzura kw’iyi mihanda ibiri ifite uburebure bwa metero 2457 biteganyijwe ko hazakurikiraho Umuhanda wiswe “Section 1&2” ufite uburebure bwa metero 2218.
Uyu wo utangirira mu Gatengezi, kuri kaburimbo isanzwe, ukagana i Nyarusange ku isoko ry’amatungo n’agakiriro. Ku isoko wigabamo udushami tubiri, kamwe kakanyura ibumoso bw’isoko (422m) akandi kagakomeza iburyo mu cyerekezo kigana ku ibagiro rya kijyambere.
Indi mihanda (5&6) izubakwa ku musozi wa Kanazi ahateganyijwe kubakwa amazu y’ikitegererezo mu rwego rwo kunoza imiturire mu mujyi wa Ruhango. Umuhanda nomero gayatu (Section 3) ufite uburebure bwa metero 1100, uzubakwa mu Kagali ka Rwoga guhera hafi y’aho Umuryango Living Water International ukorera ugere hafi y’Ikigo cy’Urubyiruko cya Ruhango ahazwi ku izina ryo kuri “Gaki”.
Mu bindi bikorwa byatashwe uyu munsi mu Muyi wa Ruhango harimo ibikorwa byakozwe muri site yo guturamo ya Butare I, imbuga zitoshye mu mujyi wa Ruhango.
Ku munsi wa mbere w’iyi gahunda kandi mu Mirenge ya Byimana, Bweramana na Kinazi na ho hatashywe ibikorwa birimo amashuri, ubwiherero bwo ku mahuri n’ubwiherero rusange bwubatse ahantu nyabagendwa, imihanda yakozwe na VUP, ibikorwa birebana n’ubuhinzi, n’ibindi.
Muri rusange mu cyumweru kimwe hagomba gutahwa ibikorwa 47 byamaze kurangira 100%, ibisigaye (25) bikazatahwa bitarenze ku itariki ya 28 Kamena.