IMIHIGO NI YOSE KU BASOJE ITORERO INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 12 MU KARERE
Ubwo hasozwaga itorero ' Inkomezabigwi icyiciro cya 12" mu Karere , abasoje biyemeje kuzashyira mu ngiro imihigo yose bahize.
Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Valens HABARUREMA aho ku rwego rw'Akarere byasorejwe mu Murenge wa Ruhangomu ishuri rya ES Kigoma ahateraniye Intore zo mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe na Kinazi. Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye yasoje iki gikorwa ku mugaragaro cyari kimaze iminsi 3 gikorwa mu Karere hose.
Hari kandi abateraniye mu cyanya cya College Karambi mu Murenge wa Kabagali aho Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Jean Marie RUSILIBANA yifatanyije n’ intore zo mu Mirenge ya Kabagali, Kinihira na Bweramana mugihe icyanya cya ES Mukingi/Umurenge wa Byimana ho Umunyabanaga Nshingwabikorwa w’Akarere MBABAZI M. Louis yifatanyije n’Intore zo mu Mirenge ya Byimana, Mbuye na Mwendo.
Abaitabiriye bahawe ubutumwa bukubiyemo imihigo: kurwanya ubukene, kurwanya ubukene, kwita ku masomo bize bongera imbaraga bagakurukiza ibyo bize mu ishuri basoje , guca bugufi , gukora amatsimda bakishyira hamwe bagakora umushinga wabateza imbere,etc. Ni ibirori kandi byabanjirijwe no gukura Intore ku Karubanda zigahabwa ikivugo cy’inkomezabigwi icyiciro cya 12. Ni ibirori kandi byaranzwe n’indirimbo zitandukanye n'imyiyereko.
Abasoje itorero bagiye ku rugerero bangana na 1257/1385 bingana na 91%.