Imiryango 16 y'abatishoboye yahawe inzu mu Mudugudu w'ikitegererezo wa miliyoni zisaga 200

Aya mazu ari mu Mudugudu wa Muhororo I, Akagali ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, akaba agizwe n’inyubako enye; buri nyubako igizwe n’inzu enye (4in1).

Abahawe amazu bagaragaje ibyishimo batewe no kuba bongeye kubona amacumbi bakaba basezeye ku bukode, bashimira Leta y'ubumwe ku bw'iki gikorwa n'ibindi byiza byinshi idahwema kugeza ku Banyarwanda.

Sharangabo Paul avuka mu Kagali ka Buhoro. Arubatse: afite umwana umwe, akaba yari asanzwe aba mu nzu akodesha, aho yatangaga ubukode bw'amafaranga 5000 buri kwezi.

Ashima Leta kuba imuhaye icumbi, akavuga ko ayo yatangaga ku bukode agiye kuyazigama kugira ngo azamufashe buhoro buhoro gukora ibikorwa by'iterambere.

Agira ati "Ndishimye cyane kandi ndashimira FARG na Leta y'u Rwanda kuri iki gikorwa idukoreye".

"Nari nsanzwe nkorera amafaranga ngakodesha aho kuba, none ubwo mbonye icumbi ayo natangaga ku bukode nzayazigama; nkaba nizera ko buhoro buhoro bizamfasha gukora imishinga izanteza imbere".

Uwamahoro Marie Claire, avuka mu Mudugudu wa Kantama muri Buhoro. Ni umubyeyi wibana, akaba afite abana batatu.

Agira ati "Nabaga mu buzima butoroshye: nari ndi mu icumbi, ngerageza gukora ibiraka kugira ngo mbone ayo nishyura ubukode".

Na we avuga ko azakora ku buryo azigama amafaranga yatangaga ku bukode, kugira ngo azayakoreshe imishinga yo kumufasha kwihesha agaciro no kwiteza imbere.

Ati "Nzihesha agaciro nk'uko Leta ikampaye. Nzabana neza neza n'abo twimukanye hano, dukoreshe imbaraga zose z'umumubiri n'ubwenge, twiteze imbere".

Abahawe amazu bizeza ko bazayafata neza nk'uko babisabwe n'Umuyobozi w'Akarere. 

Uwamahoro agira ati "Nzayigirira isuku, kandi ikizangirika nzakoresha uko nshoboye ngisane."

Sharangabo we ati "Ntabwo naba nari nsanzwe mba mu nzu nakodeshaga bingoye, ngo nimbona iyange ndeke kuyifata neza. Rwose akantu kose kakwangirikaho nzajya nkora uko nshoboye ngasane vuba".

Gufata neza amazu bahawe kugira ngo azarambe ni bumwe mu butumwa Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yahaye abahawe amazu muri uyu mudugudu.

Ati "Abahawe inzu barasabwa guhora bazibungabunga, kuzigirira isuku n'ahaba hagize akabazo bakagira uruhare mu kugakemura".

Umuyobozi w'Akarere yanasabye abaturage muri rusange gushyira imbaraga mu kwishyura ubwisungane bwo kwivuza kugira ngo bazabashe kwivuza bitabagoye, banivuriza hafi dore ko gutaha aya mazu byanahujwe no gufungura ku mugaragaro Ivuriro ry'ibanze (Poste de Santé) ryuzuye muri uyu mudugudu.

Amazu yatashywe none yatangiye kubakwa ku wa 22 Werurwe 2018, akaba yaruzuye atanzweho amafaranga 224.406.547 Frw.   

Inzu igenewe umuryango (Family) igizwe n'uruganiriro, ibyumba bibiri by'uburyamo, ubwiyuhagiriro n'igikoni. Buri nzu inafite ikigega gifata amazi ava ku gisenge. Ifite kandi ubwiherero bwo hanze bugizwe n'imiryango ine (4 doors) ndetse n'ikigega cya biyogazi (biogas).   

Buri muryango kandi wahawe intebe zo mu ruganiriro n'imisego yazo, ibitanda bibiri na matora zabyo, ibiribwa (umuceri, ibirayi, ibishyimbo, amavuta, isukali n'umunyu), n’ibindi bikoresho byo mu nzu birimo amasafuriya, amabase,  amasahani, ibiyiko n’amakanya.

Back