Imitegurire y’umuganda igomba kunozwa kugira ngo hakorwe koko ibikorwa bibasha kuzana impinduka

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, ari na we Perezida w'iyo Komite. Yari igamije kuganira kuri gahunda y’ibikorwa by’umuganda biteganyijwe muri uyu  mwaka wa 2019-2020, ibi bikorwa bikaba bifite agaciro gasaga miliyoni 608 z'amafaranga y'u Rwanda, ingamba zo kugera kuri iyo ntego kandi ibyakozwe bikazanira abaturage impinduka nziza kandi zifatika ku buryo bugaragarira buri wese, no kunoza imitegurire y’umuganda.

Mu iyo nzira yo kunoza imitegurire y’umuganda hafashwe umwanzuro w’uko ku rwego rwa buri Mudugudu hazajya hagaragazwa aho umuganda rusange wa buri kwezi uzajya ubera, bigatangirwa raporo ku rwego rw’Akarere kandi Ishami rishinzwe Imiyoborere rigakurikirana ko ibyateganyijwe byakozwe.

Uyu mwanzuro hamwe n’indi yose yafashwe inama imaze kubona ko henshi usanga umuganda rusange wa buri kwezi udategurwa neza, ntiwitabirwe uko bikwiye, ugakorwa mu buryo butarimo gahunda inoze, izi mpamvu zikaba ari zimwe mu z’ingenzi zituma umusaruro uba utegerejweho utagerwaho.

Inama yanakebuye Komite z’umuganda izisaba gukora nk’uko itegeko ribiteganya, kugira ngo koko ibikorwa by’umuganda bibashe kuzana impinduka.

Mu kunoza uburyo umuganda ukorwa kandi, hemejwe ko uzajya ukorwa mu matsinda, cyangwa mu masibo: buri tsinda rikazajya rigenerwa icyo rigomba kugora, ibyo bizakarinda ko hongera kugaragara abibera mu biganiro gusa ku buryo bisa nk’aho babuze icyo bakora.

Inama kandi yibukije kandi ko itegeko riteganya ko uwasibye umuganda nta mpamvu acibwa amande, ishimangira ko rigomba kubahirizwa kandi ko mu mihigo y’umuryango hatagomba kuburamo igipande cy’umuganda.   

Ku rundi ruhande, inama yashimangiye ko ari ngombwa gukomeza kwigisha no gukangurira abarurage kumva ko hari byinshi bashobora kwikemurira no kwigezaho bivuye mu mbaraga zabo, bitabaye ngombwa gutegereza imyaka na yindi ahazava ingengo y’imari yo kubikora. Hibukijwe kandi ko ibyakozwe bigomba kubungabungwa na buri wese.  

Inama y’uyu munsi ya Komite Tekiniki y’umuganda yitabiriwe na: Uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere, uhagarariye Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, uhagarariye inama y’Igihugu y’Urubyiruko, uhagarariye inama y’Igihugu y’Abagore, umukozi ushinzwe ibidukikikije mu Karere, umukozi ushinzwe Imiyoborere n’imitegekere y’inzego mu Karere, n’banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose.

Back