Inama Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2019/2020
Ingengo y’imari yavuguruwe yari yatowe ku itariki ya 27 Kamena 2019, ikaba yari amafaranga y’u Rwanda 16.247.113.554.
Ingengo y’imari ivuguruye yo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 16.617.054.638, ni ukuvuga ko yiyongereyeho hafi 2,3%.
Mu yiyongereyeho harimo amafaranga agenewe kubaka ibyumba by’amashuri 51 n’ubwiherero 108 bizubakwa ku kunga ya Banki y’Isi.
Ibi byumumba bikaba byitezweho kugira uruhare mu kugabanya ingedo ndende abana bakoraga bajya kandi bava ku ishuri, no kugabanya ubucucike mu byuma by’amashuri.
Atangiza iyi nama yari yanatumiwemo Abayobozi b’Inama Njyanama z’Imirenge, n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Rutagengwa Gasasira Jérôme, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, yabwiye abo bayobozi ko kuyibatumiramo bigamije kugira ngo bakurikirane neza, bamenye ibiteganyijwe byose muri iyo n’uburyo igomba gukoreshwa, bityo bazabashe kubikurikirana umunsi ku wundi, kugira ngo koko iyo ngengo y’imari izabashe gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza n’iterambere ryifuzwa.
Ati “Mwegereye abaturage, mubana na bo umunsi ku wundi. Muzi neza kandi ko imibereho myiza ya buri muturage iraje ishinga ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu. Kubatumira muri iyi nama rero ni ukugira ngo mumenye ibiyivugirwamo, munenye ibikorwa biteganyijwe n’ingengo y’imari byateganyirijwe bityo muzabashe kubikurikirana, kugira ngo koko imibereho myiza, iterambere ry’umuturage bibashe kugerwaho”.
Mu gushyikiriza Umuyobozi ushinzwe gucunga ingengo y’imari y’Akarere inyandiko zikubiyemo ingengo y’imari yari imaze gutorwa, Peredida wa Njyanama yongeye gusaba no gushimangira ko igomba gucungwa neza, kugira ngo ibashe kugera ku byo yagenewe, ari byo “kugeza umuturage ku mibereho myiza n’iterambere”.
Kuvugurura ingengo y’imari ni igikorwa gisanzwe kiba nyuma y’amezi atandatu ingengo y’imari itowe. Ibi ahanini biba kugira ngo hahuzwe ingengo y’imari yabonetse n’ibikorwa byateganyijwe.
Mu kuvugurura ingengo y’imari hashobora kongerwamo ibikorwa bishya biba byabonewe ingengo y’imari, hakavamo ibyateganyijwe bitabonewe ingengo y’imari, hanakabaho guhuza ingano y’ibikorwa n’ingengo y’imari yabonetse.