Inkomezabigwi VII basabwe kudatezuka ku muco w’ubutore no kuba umusemburo w’impinduka nziza

Umuganda rusange w’ukwezi kwa Kamena 2019 wabaye mu Mirenge yose kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019.

Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Mudugudu wa Gasuna, Akagali ka Cyebero, Umurenge wa Ntongwe ahakozwe ibikorwa byo gusibura imirwanyasuri ku buso bungana na 3.5ha.

Muri rusange mu Mirenge yose umuganda wibanze ku bikorwa birimo, gufata neza imihanda, gusiza ibibanza no kwegeranya ibikoresho byo kubaka inyubako rusange n'iz'ubuyobozi (Ibyumba by'amashuri, ibiro by’Utugali, ibikoni by’Imidugudu,…), gusiza ibibanza, no kubumba amatafari mu rwego rwo gushakira amacumbi abatishoboye, kurwanya isuri, n’ibindi.

Nk’uko bisanzwe kandi nyuma y’umuganda abayobozi baganiriye n’abaturage. Muri rusange ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku: kuwanya ruswa n'akarengane, imyiteguro y’igikorwa cy’isuzuma ry'imihigo y’umwaka wa 2018-2019, imyiteguro yo kwizihiza ku nshuro ya 25 Umunsi mukuru wo kwibihora, gushishikariza abatarishyura umusanzu w'ubwisungne bwo kwivuza kwihutira kuwutanga, Umutekano, imyiteguro y’amatora y'abasenateri ateganyijwe muri Nzeri 2019 na gahunda yo kuzigama by'igihe kirekire- Ejo Heza. 

Umuganda ku rwego rw’Akarere witabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, Abayobozi b'inzego z'umutekano Abayobozi b'Amashami n'abakozi bakorera ku Kicaro cy'Akarere, Abayobozi ku rwego rw'Umurenge ( Abagize Njyanama n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ..) n’abaturage benshi.

Nyuma y’umuganda kandi mu Mirenge yose habaye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro Urugerero rw'Inkomezabigwe VII.

Mu butumwa bahawe, abashoje urugerero bibukijwe ko ubutore atari umwambaro wambarwa igihe runaka ubundi umuntu akawufasha hasi cyangwa akawubika. Bakaba basabwe gukomeza kurangwa n’umuco w’ubutore no kuba bandebereho igihe cyose, bakaba koko umusemburo w’impinduka nziza aho batuye n’aho ariho hose.  

Back