Inkomezabigwi zahize kubaka isoko n’inzu z’abatishoboye mu Mirenge itandukanye
Intore zo ku rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Ruhango na Mirenge itandukanye mu Karere zahize kubaka ibikorwa remezo bitandukanye, birimo isoko ku baturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu Kagari ka Kayenzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.
Inkomezabigwi icyiciro cya 12 bahigiye kubaka inzu z’abatishoboye, aho urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, rwatangiye gusiza ibibanza, gutunda amabuye no kubumba amatafari, mu Midugudu rutuyemo, kugira ngo izo nzu zizabe zuzuye mu byumweru bitandatu bazamara.
Imirimo y’amaboko urwo rubyiruko ruzakora izahabwa agaciro ibikorwa biyemeje bimaze kuzura, kuko hazaba hariho n’uruhare rwa Leta rurimo nko gutanga isakaro, inzugi n’ubundi buryo bukenewe ngo inzu zibe zifite isuku.

Uwimana Liliane wo mu Karere ka Ruhango, avuga ko nyuma yo kwiyemeza igikorwa cyo kubaka isoko, asanga bizagirira abaturage akamaro kuko bari basanzwe baremera isoko ahantu hadatunganye.
Agira ati "Turumva ari igikorwa kiduteye ishema kubakira abaturage bacu, ni ababyeyi bacu ni abaturanyi bacu. Kubafasha mu kwiteza imbere natwe tuba twifasha, niko kamaro Igihugu kidutegerejeho kuzamura abanyantege nkeya. Ndasaba Intore bagenzi banjye kuzitabira tukesa imihigo".
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko ubusanzwe abaturage bari basabye kubakirwa iryo soko, none rigiye kubakwa n’imbaraga z’abana babo bityo ntihagire uwongera gucururiza mu ivumbi, kandi ko Akarere kazababa hafi ibikenewe byose bigatangwa.
Agira ati "Hano harimo urubyiruko rwize kubaka, hari n’abandi mufite izo mbaraga, tuzafatanya n’indi mitwe y’intore itandukanye, kugira ngo mubashe kubona ibikenewe tutazahusha uyu muhigo".

Intumwa ya MINUBUMWE; MBONIMA Silas yasabye Inkomezabigwi kuzarangwa n'indangagaciro by'umwihariko iyo gukunda Igihugu
Mu Karere hose inkomezabgwi ziyemeje gukora urugerero rudaciye ingando basaga 1600 baturukla mu Mirenge 9 igize Akarere bakaba barahize imihigo itandukanye; kwimakaza isuku, gusezerea igwingira, kurwanya isuri, kubaka uturima tw’igikoni, gufatanya n’ibibyiciro bitandukanye by’intore zisanzwe mu Tugari gutanga serivisi zitandukanye; irangamimerere, n’ibindi.

