INTUMWA ZA RUBANDA ZIKOMEJE GUSURA IMIRENGE ITANDUKANYE MU KARERE ZIGAKORANA INTEKO N'ABATURAGE
Abadepite Hon. NIYONGANA Gallican (TL), GIHANA Donatha na Hon. ICYIZANYE Masozera bakomeje uruzinduko rw'akazi aho basuye Umurenge wa Ruhango bakorana inma n'Ubuyobozi bw'Umurenge yanintabiriwen'inzego z'umutekano n'ibyiciro byihariye harebwa uko abaturage bahabwa serivisi n'uko bakemurirwa ibibazo. Hasuwe kandi Aba angents b' Irembo, abashinzwe irangamimere na notariya ku Murenge, Ikigonderabuzima cya Ruhango. Nyuma bakoranye inteko n'abaturage b'Akagari ka Munini. Hatanzwe ubutumwa bwo gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa, kubaka umuryango utekanye, kwirinda no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside , etc.
Nyuma hakiriwe ibyifuzo n'ibitekerezo by'abaturage. Abadepite kandi beretswe imurikabikorwa ry' aho abaturage bageze biteza imbere no gukunda umurimo kandi bakora ubukorikori bw'agaseke, etc. Abaturage kandi bibukijwe ko bagomba gutoza abakiri bato no kugendera ku murongo washyizweho n'Igihugu (NST2).
Urubyiruko rwasabwe kwitabira gahunda za Leta kuko ari yo soko y'iterambere kandi akaba ari ho hanyuzwa amakuru atandukanye kuko ari bo ejoi bazaba bayobora abaturage. bsabwe kandi gukora cyane kandi bagakora icyo ari cyo cyose cyabafasha kwiteza imbere kiri mu murongo mwiza.