Inzego z’ubuyobozi n’Ibigo by’imari biyemeje gufatanya gukangurira abaturage kuzigama
Inama ya “Access to Finance Forum” ku rwego rw’Akarere yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ku wa gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 ni yo yafashe umwanzuro uganisha muri icyo kerekezo.
Ugira uti “Inzego za Leta n’ibigo by'imali byose bigiye kurushaho kongera ubufatanye mu kwigisha abaturage no kubamenyesha ibyiza byo kwizigamira, cyane ko bafasha kubona inguzanyo zituma babasha kwiteza imbere”.
Ku murongo w’ibyigiwe muri iyi nama hari ingingo zikurikira: Kurebera hamwe aho imihigo ya 2018-2019 igeze ishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zigaragara n’ingamba zo kuyesa 100%; Ubufatanye bw’ibigo by’imari mu gushishikariza abaturage kwihangira imirimo no kwizigamira mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere na Services zitangwa na BDF.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo hafashwe imyanzuro y’ingenzi irimo n’uwavuzwe haruguru. Indi ni: Kongera imbaraga mu bufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kugirango izeswe neza kandi ku gihe; Kurushaho kwegereza abaturage serivisi zitangwa na BDF abaturage.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye buri wese mu bayitabiriye gukora neza ibimureba, ndetse no gufatanya n’abandi kugira ngo imihigo ibareba izabashe gushyirwa mu bikorwa neza kandi vuba.
Iyo mihigo ni irebana no gutanga inguzanyo ku bagenerwabikorwa ba VUP, gutanga inguzanyo z’ibikoreshao byo gutangiza imishinga ibyara inyungu ku rubyiruko rwize imyuga iciriritse, kugaruza inguzanyo zahawe abagenerwabikorwa ba VUP mu myaka ishize no kwishyuza izitangwa ubu.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, ikaba yitabiriwe na: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge; Abacungamutungo ba Koperative Umurenge SACCO; Abacungamutungo b’Amabanki n’Ibigo by’Imari bikorera mu Karere; Umuyobozi w’Ishami rya BDF mu Karere; Abashinzwe ishoramari n’iterambere ry’umurimo mu Mirenge; Abajyanama mu bucuruzi bakorera mu Mirenge yose.