ITSINDA RY’ABASENATERI BASUYE AMAVURIRO Y'IBANZE "HEALTH POSTS" MU KARERE

Kuwa 23 Mutarama Abagize Inteko Ishingamategeko/Umutwe wa Sena; Hon. Dr Twahirwa Andre na Hon. Uwera Pelagie basuye Akarere by'umwihariko abaturage b'Umurenge wa Ntongwe na Ruhango. 

Basuye kandi amavuriro y'ibanze "Health Posts"; amavuriro y’ibanze y’Imirenge Ruhango na Ntongwe Kayenzi/Ntongwe na Buhoro/Ruhango. Harebwe imikorere yazo,imbogamizi , uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kuri aya mavuriro mato yabegerejwe, etc. 

Nyuma bahuye n'abaturage b'Akagari ka Buhoro baganira na bo ndetse bakira ibitekerezo n'ibibazo byakorerwa ubuvugizi.  Abaturage bishimiye ko amavuriro yababereye umucunguzi, basaba ko hari serivisi zakongerwamo zirimo ubuvuzi bw'amenyo no kwakira ababyeyi batwite. Iki gikorwa kiri kuba mu Turere twose tw'Igihugu aho Abasenateri bazasura HP 60.

Back