Kabagali: Hatashywe ikiraro cy’abanyamaguru (footbridge) gifite agaciro ka miliyoni 53
Ikiraro cyatashywe kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga 2019 gifite uburebure bwa metero 92. Gihuza Akarere ka Ruhango n’aka Nyamagabe ku Mirenge ya Kabagali na Musange, kikaba cyubatse ku mugezi wa Mwogo. Ku ruhande rwa Ruhango gifatiye ku Mudugudu wa Serugeme, Akagali ka Rwesero, naho ku rwa Nyamagabe kikaba gifatiye ku Kagali ka Gasave.
Abaturage ba Kabagali bavuga banezerejwe cyane n’iki kiraro kigiye koroshya imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’Uturere twombi.
Bavuga kandi baciye ukubiri burundu no kuvogera bajya cyangwa bava gusura imiryango ndetse no kurema amasoko hakurya no hakuno ya Mwogo. Kandi ngo hehe n’impanuka zo muri uyu mugezi, dore ko ngo hari abo wajyaga wambura ubuzima mu bihe by’imyuzure.
Twagirumukiza Deo utuye mu Kagali ka Rwesero, agira ati “Dufite abavandimwe, dufite imiryango hakurya. Hari n’agasoko twajyaga tujyamo ku wa kane; agasoko ko mu gasanteri ka Gasura. Na bo kandi bakunda kurema isoko rya Buhanda. Iki kiraro rero kizoroshya urujya n’uruza ku mpande zombi. […] Kugira ngo twambuke twagombaga kuvogera kubera ko nta bwato twagiraga hafi ahangaha. Ndetse mu mvura uyu mugezi watwaraga n’abantu”.
Twagirimana Fidèle w’i Sarugeme we agira ati “Kabagali na Musange ni abaturanyi; turashyingirana tukanahahirana. Abantu bajyaga bambuka bibagoye bashaka gusura abana babo bikabavuna, bashaka gusura ababyeyi babo bikabavuna. Bajyaga banatinya kwambuka igihe imvura yaguye kuko hari abajyaga bashaka kwambuka uruzi rukabahitana, ariko ubu ntibizongera. Rwose iki kiraro kije ari igisubizo ku migenderanire y’abaturage ba Ruhango na Nyamagabe; Abantu bagombaga kujya kwambukira ku iteme ry’ahitwa i Gahengeri cyangwa irijya i Kirinda bikabasaba gukora nibura urugendo rw’amasaha abiri”.
Nshimyumuremyi Etienne wo muri Nyabivumu ya Rwesero we ati “Kujya guhaha byatugoraga kubera ko iyo uruzi rwuzuraga twaburaga ukuntu dutambuka”.
Nzabandora Célestin ati “Mbere y’uko iki kiraro cyubakwa twari dufite ikibazo cy’ubuhahirane n’ubusabane n’abaturanyi bacu; twari twaranagerageje gushaka ubwato rimwe na rimwe bukagenda, ugasanga mbese twari turi mu bwigunge. Uyu mugezi mu minsi ishize watwaraga n’abantu; ubu rero turishimye kuko tubonye iteme, tugiye kujya dusabana n’abavandimwe bacu, kuko hakurya hari imiryango yacu, ni abaturanyi, ni abavandimwe, turishimye cyane”.
Nzayisenga Jean Pierre, Umukuru w’Umudugudu wa Nyakabuye, Akagali ka Gasave mu Murenge wa Musange, Akarere ka Nyamagabe agira ati “Kugira ngo tugere hano hakurya mu Karere ka Ruhango byatugoraga, ariko ubu turishimye cyane kuko tugiye kujya twambuka neza, nta kibazo, tugahahirana, tugasura inshuti n’abavandimwe”.
“Abana batuye ahangaha hafi bazajya bambuka bajye kwiga ku Rwesero bagaruke nta mpungenge bafite”.
Abaturage kandi bashima Leta cyane ku bw’iki gikorwa n’ibindi byatashywe muri iyi minsi mike ishinze (amazi, amashanyarazi, imihanda, n’ikigo gito cy’ubuzima -Poste de Santé), bakagaragaza ko biteguye kubirinda kugira ngo bizarambe.
Twagirumukiza agira ati “Turashima bikomeye Guverinoma yacu, tugashima n’Akarere kadukoreye ubuvugizi. […] Twajyaga twibwira ko turi inyuma y’Isi, ntabwo twari tuzi ko mu mateka twabona umuriro, nta n’ubwo twari tuzi ko mu mateka twabona amazi ya robine. Ariko ibyo byose byatugezeho. Ubu umuturage wese ugeraho arishimye, aranezerewe, arakeye ku mu mubiri no mu mutima”.
Nshimyumuremyi na we ati “Iri teme tuzaribungabunga kugira ngo hatazagira ikiryangiza na kimwe; nk’uko turyambukiraho twishimye tuzaribungabugira umutekano”.
Nzabandora ati “Tugomba gushaka uko tuhashyira umuhanda, ubundi tukaribungabungira umutekano ku buryo nta kibazo rizagira".
Nzayisenga ati “Kuba tubonye iki kiraro tuzakibugabunga nk’abaturage, tukirindire umutekano ku buryo nta wagihungabanya tureba, ku buryo kizaramba”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Uwimana Fortunée, wari Umushyitsi Mukuru, yasabye abaturage kurinda iki kiraro hamwe n’ibindi bikorwa by’iterambere begerejwe.
Ati “Turabinginze, iki kiraro, ariya mazi, ariya mashanyarazi n’ibindi bikorwa byose birimo biza bibegera mujye mumenya kubirinda […..] Abakuru bajye bigisha abatoya kugira ngo mubashe kurinda ibikorwa remezo”.
Ikiraro cya Serugeme cyubatswe n’Umufatanyabikorwa Bridges to Prosperity. Imirimo yo kucyubaka yatangiye ku itariki ya 11 Werurwe 2019, kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda agana na 53,535,350 Frws. Uruhare rw’Akarere ni 19,491,300Frws ni ukuvuga 36%; Bridges to Prosperity yatanze 34,044,050Frs ahwanye na 66%.