Kabagali: Hatashywe umuyoboro w’amazi meza watwaye akayabo ka miriyoni zikabakaba 500
Igikorwa cyo kuwutaha cyabereye mu Mudugudu ntangarugero wa Mayebe, Akagali ka Rwesero. Abandi bitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Abayobozi banyuranye ku rwego rw’Intara n’urw’Akarere, ndetse n’ab’inzego zishizwe umutekano.
Uyu muyoboro wahawe izina rya Muhama-Nzuki ufite isoko i Muhama mu Kagali ka Rwoga ukaba uburebure bwa 22.6km watangiye kubakwa mu mpera z’Ukuboza 2018. Ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 485, ukazageza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 23,900 b’Utugali twa Rwoga, Bihembe, Munanira na Rwesero.
Abaturage b’Umurenge wa Kabagali babonye bwa mbere amazi ya robine iwabo bavuga ko banejejwe cyane no kuba batazongera gukoresha amazi y’ibirohwa, bityo bagaca ukubiri n’indwara ziterwa n’amazi mabi.
Mukatete Dina atuye mu Mudugudu wa Mayebe. Avuga ko abantu benshi bari basanzwe bakoresha amazi y'imigezi itemba bigatuma barwara indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi.
Avuga kandi ko ku masoko make yatunganyijwe wahasangaga umubyigano kubera ko abantu bahuriraga ku iriba rimwe ari benshi, bityo bamwe bagahitamo kuvoma ibirohwa aho gutinda ku iriba.
Ati "Twashimishijwe n'uko aya mazi yaje muri uyu mudugudu azajya kuri gahunda, abantu bakajya bavoma nta mubyigano".
Avuga kandi ko kuba babonye amazi meza yo kunywa no gukoresha mu mirimo yabo ya buri minsi bizatuma baca ukubiri na za ndwara ziterwa n'amazi mabi bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Muramutsa Eugène we avuga ko muri rusange abaturage b'Umurenge wa Kabagali bishimiye iterambere Leta yabagejejeho.
Uyu muturage uvuga ko yahoze ari umukene ariko ubu akaba yarabashije gutera imbere abikesha Leta nziza ashimangira ko uyu muyoboro ari igisubizo k’ikibazo gikomeye bari bafite cyo kutagira amazi meza.
Ati “Umuyoboro wa Muhama Nzuki waje ari igisubizo, watuzaniye amazi meza: twavomaga ibirohwa byo mu kabande ariko ubu amazi meza yatugezeho.”
Mukankusi Jeannette na we agira ati “Turishimye kuko twajyaga tuvoma amazi y'ibinamba ubu tukaba tugiye kujya kuvoma amazi meza”.
Aba baturage kandi bavuga ko ibikorwa by’amajyambere bagejejweho na bo babigizemo uruhare bakaba biteguye kubibungabunga.
Muramutsa agira ati “Ibi bikorwa twagezeho twebwe abaturage tugomba gukomeza tukabibungabunga. […]Twabigizemo uruhare dutanga aho amatiyo yanyuze, dutanga aho amapoto yanyuze, tuzakomeza tubibungabunge”.
Umuyobozi w’Akarere we yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira ibikorwa bitatu by’ingenzi: imihanda yakozwe ikaba igenda itungana, amazi n’amashanyarazi bimaze kugezwa mu Tugali twose tw’uyu Murenge.
Mu butumwa bwe, Guvernineri w’Intara y’Amajyepfo yibukije abaturage ko ibikorwa by’iterambere bahabwa byose babigezwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abayobozi bose babona bakaba ari intumwa aba yatumye.
Yasabye abaturage kubizirikana bakajya babimushimira. Yabasabye kandi kubirinda no kurinda ibyiza byose u Rwanda rwagezego nyuma y’inzira ndende kandi itari yoroshye.
Guverineri Gasana yanagarutse kuri bimwe mu bikorwa by’iterambere byakozwe muri uyu Murenge mu mwaka ushize w’ingengo y’imari birimo ibyarangiye n’ibigikorwa ari byo umuhanda werekeza i Karongi, umuhanda ugana i Nyamagabe, umuyoboro w’amashanyarazi w’ibirometero bisaga 80, umuyoboro w’amazi watashywe n’imihanda y’imbere mu Murenge, abasaba kubikoresha neza kugira ngo bibafashe guhindura imibereho yabo.
Ati “Ndagira ngo rwose mubyumve neza, ibikorwa dukora ntibizabe imfabusa. Amashanyarazi yabagezeho, umuhanda barimo kurangiza gukora, aya mazi yabagazeho hano iwanyu ni gahunda nziza y'Igihugu cyacu igamije kugira ngo mwiteze imbere, mugire imibereho myiza. Rero imvugo ibe ari yo ngiro koko”.
Mu gusoza, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwitabira gahunda zose za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza, anasaba abayobozi guca akarengane mu baturage nk’uko Umukuru w’Igihugu ahora abisaba.
Ati “Mwegere abaturage, mubatege amatwi, mwumve ibibazo byabo, mubahe serivisi bakeneye”.
“Bayobozi izo nizo nshingano zacu, dufatanye kugira ngo dukemure ibibazo by'abaturage”.
Umuyoboro watashywe ufite kandi ibigega ikenda (9) birimo bibiri bya 50m3, kimwe cya 20m3 na bitandatu bya 5m3.