Kabagali: Urubyiruko 42 bize imyuga bahawe ibikoresho byo kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize
Ku wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, abakobwa 22 n’abasore 20 bo mu miryango ifite amikoro make yo mu Murenge wa Kabagali bize imyuga iciriritse mu gihe kingana n’umwaka babifashijwemo n’Umuryango ZOE Rwanda, bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa ZOE Rwanda (County Director), Mujawimana Epihanie. Hari kandi Umuyobozi w’Umurenge wa Kabagali, n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri uwo Murenge.

Abo basore n’inkumi bagaragaje ko ubumenyi butandukanye babonye babukesha ZOE Rwanda bugenda bubageza ku bushobozi bw’amafaranga n’indi mitungo, ku buryo bagaragaza ikizere cy’ejo hazaza.
Umwe muri bo yagize ati “Nari narize umwuga w’ubudozi ariko byari bigoye kugira ngo mbukore kubera ubushobozi bukeya no kudahuguka mu mutwe. ZOE Rwanda yaraje itwigisha kwiteza imbere, itwigisha gutinyuka mpita njya gukodesha imashini n’aho gukorera, none ubu maze kugera kuri byinshi. None rero ubwo mbonye imashini yanjye bwite ngiye kurushaho kwiteza imbere, cyane ko banatwigishije gukoresha neza bicye tugamije kugera kuri byinshi .”
Undi ati “Mbere ZOE itaraza urubyiruko rwo mu Kabagali ntitwari tubayeho neza, twari dufite ibibazo byinshi: ntitwabashaga kwibonera imyambaro myiza, kubona mitiweri byari ikibazo, twari dufite ibibazo byinshi. Ariko kuri ubu tubasha gukora imishinga ibyara inyungu tukabona amafaranga yo gukemura byinshi mu bibazo byacu n’imiryango yacu”.
Umuyobozi wa ZOE Rwanda Mujawimana Epiphanie yateruye ashima Leta y’u Rwanda kuri gahunda nziza zo kuzamura imibereho y’abaturage, by’umwihariko gahunda zireba urubyiruko. Ati “Ndashimira inzego z’Igihugu kuva ku Mudugudu kuko ari bo badufasha kubona abo bana bakwiriye kubona ubufasha tukaba tubaherekeza mu gihe cy’imyaka itatu. Kandi no mu gushyira mu bikorwa ibikorwa bidufasha kugera ku ntego tuba turi kumwe n’ubuyobozi”.

Mujawimana ashima kandi uru rubyiruko ubushake rugaragaza mu rugendo rwo kuzamuka mu mibereho myiza n’iterambere, bikaba binagaragazwa n’uruhare bagize mu gushaka ibi bikoresho. Ati “Uruhare rw’aba bagenerwabikorwa rugera kuri 17%. Mu by’ukuri si uko ZOE yari ibuze amafaranga yo kugura ibi bikoresho, ni uko bagize bati ‘Turashaka gucuka kwitwa abantu bafashwa’. Rero ndabashimira umwete, umuhate n’umurava mwakoranye kugira ngo twebwe nka Zoe ndetse n’ubuyobozi mudufashe kugera ku ntego zo kuzamura imibereho y’urubyiruko n’imiryango bakomokamo”.
Umuyobozi wa ZOE Rwanda yasoje ashimira Umukuru w’Igihugu kuri gahunda nziza zigamije kuzamura imibereho n’iterambere ku Banyarwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma.
Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yahaye uru rubyiruko, yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, gukoresha neza no kudasesagura ibyo bunguka no gukomeza guharanira kugera ku ntego nziza. Yaberetse amahirwe ahari y’inguzanyo za VUP zitangirwa ku rwego rw’Umurenge zikishyurwa ku nyungu ntoya cyane, abashishikariza kwitabira kuzisaba no kuzikoresha kugira ngo babashe gukomeza kongera ubushobozi bwabo, bityo biborohere kugera ku byo bifuza.
Ati “Hari amahirwe y’inguzanyo za VUP zitangirwa ku rwego rw’Umurenge zikishyurwa ku nyungu ntoya cyane mu gihe cy’imyaka ibiri. […]Nk’abahabwa amafaranga y’inguzanyo iciriritse ni ngombwa kuyagarura, niko kumenya kuyakoresha, si impano y’Umukuru w’Igihugu yo guhera, ahubwo yishyurwa mu buryo bworoshye. Ku bufatanye dushobora kuzamurana, amahirwe umwe uyabonye akayageza ku wundi kugira ngo urubyiruko rwiteze imbere”.
Abahawe ibikoresho bize imyuga ikurikira: ubudozi (20), ubwubatsi (14), kogosha (6), gusudira (1) n’ububaji (1). Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi, ku bufatanye na Zoe Rwanda, mu Karere ka Ruhango urubyiruko rumaze guhabwa ibikoresho byo gutangira imishinga itandukanye ijyanye n’ibyo bize rugera kuri 84.



