KABAGARI: HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BW'IMINSI 16 BWO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Mu Karere hose hatangijwe "Ubukangurambaga bw'iminsi 16 bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina". Ku rwego rw'Akarere iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Kabagari, Akagari ka Munanira, ikaba ari gahunda yateguwe ku bufatanye na MIGEPROF. 

Byahujwe n'ibikorwa byo kurwanya ruswa n'Akarengane byateguwe ku bufatanye hagati y'Urwego rw'Umuvunyi Mukuru, MINALOC n'Akarere, gahunda yatangiye kuri uyu wa mbere 25/11/2025 ikazamara icyumweru mu Karere hose. Gahunda zombi zahujwe zibera muri uwo Murenge wa Kabagali ahari Umuvunyi Wungirije Hon. MUKAMA Abbas, n'uwa Ruhango ahari Chief Ombudsman Hon. NIRERE Madeleine.

 Hose hatanzwe ubutumwa ku muryango uboneye, ku kwirinda ibyaha cyane cyane ihohotera rishingiye ku gitsina, ku kwirinda icyaha cy'icuruzwa ry'abantu,  ku kurwanya ruswa n'akarengane, etc. Muri  urwo rwego kandi, hashimiwe Umukuru w'Umudugudu wa Ruyogoro w'Akagari ka Munanira mu Murenge wa Kabagali, uyobora neza Umudugudu we ukaba umaze imyaka 8 nta bibazo by'ihungabana ry'umuryango n'iry'umutekano muri rusange ugira, ahubwo abaturage biteza imbere. Yagabiwe inka. Hakiriwe ibibazo by'abaturage birasubizwa.

Back