KINAZI: BISHIMIYE KWAKIRA NO KUGANIRA NA GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO

Ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Kinazi, Guverrineri w’Intara y’Amajyepfo KAYITESI Alice ari kumwen’Umuyobozi w’Akarere HABARUREMA Valens  n’abagizee inama y’umutekano mu Ntara, yayoboye inteko y’abaturage mu Murenge wa Kinazi Akagari ka Rutabo, yishimiwe ndetse bamwizeza ko muri gahunda za Leta zirimo gutanga ubwisungane mu Kwivuza 2025/2026 bazaba abambere.

 Abaturage bahawe ubutumwa bwibutsa : guhinga ubutaka bwose, gukora cyane bifasha kwikura mu bukene, ababyeyi n'abarezi kurinda abana mu bihe by'imvura barinda kwambuka imigezi, kugira isuku, gusigasira umutekano hatangwa amakuru, guhinga ubutaka bwose no kongera umusaruro hakoreshwa ifumbire nyongeranusaruro, gutanga MUSA Ku basigaye Aho Akarere kageze kuri 95.5%, etc. Nyuma abaturage bashimye uko begerwa n'Ubuyobozi.

Back