Kinazi: Imibiri 202 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Iyi mibiri yashyinguwe yavanywe aho yari ishyinguye mu buryo butari bwiza mu Mirenge ya Kinazi (imibiri 152) na Ntongwe (imibiri 50).

Muri uru Rwibutso kandi hari hasanzwe hashyinguye imibiri 62.950 yakuwe ahanini mu cyobo cyacukujwe ku Rutabo na Nsabimana Jacques wayoboraga CDR muri Ntongwe. Uyu akaba yaragicukuje abeshya ko ari umusarani wa kijyambere w’Ikigo cy’Ishuri, dore yari umwarimu!  

Gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro ni kimwe mu byaranze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko Abatutsi bazize Jenoside mu yahoze ari Komini Ntongwe.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu busitani bw’uru Rwibutso ruherereye mu Mugugudu wa Nyarugenge, Akagali ka Burima, Umurenge wa Kinazi, hirya gato y’inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Kinazi yahoze ari ibiro by’icyahoze ari Komini Ntongwe.

Aho igikorwa cyabereye kandi ni ahari hahungiye Abatutsi benshi cyane baturutse mu Mirenge 13 yari igize Komini Ntongwe.

Aha hantu ndetse no mu kibuga cya Nyamukumba, mu gihe kitagera ku masaha 24, ni ukuvuga mu ijoro ry’itariki ya 20 n’igitondo cy’iya 21 Mata 1994, hiciwe imbaga itabarika y’Abatutsi bari bahahungiye.

Nk’uko bigarukwaho mu buhamya bw’ababashije kurokoka ubwicanyi ndengakamere bwahabereye, Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Ntongwe yakoresheje amayeri menshi ahakusanyiriza Abatutsi bo mu masegiteri yose abizeza kubarindira umutekano. Nyamara bwari uburyo bwo kugira ngo bazicwe hatagize n’umwe usigara ngo azabare inkuru nk’uko byari byarateguwe mu gihe kirekire.

Kagabo yanakomeje guhenda ubwenge abamuhungiyeho abambura ikintu cyose cyashoboraga kubafasha kwirwanaho ahereye ku nkoni, basigara imbokoboko. Ibyo yabambuye byose yabihaye Interahamwe n’abahutu bari babanje gufungirwa muri kasho za Komini bahorwa kwica Abatutsi, kwigabiza no kwangiza ibyabo. Ibyo na byo bikaba byari amayeri yo kugira ngo yizeze Abatutsi ko adashyigikiye na gato ubwicayi.

Mu gitondo cy’itariki ya 21 Mata 1994, Kagabo yongeye kubesha abari bahungiye kuri Komini ko adafite ubushobozi buhagije bwo kubarinda. Yabagaragarizaga ko abantu (abasirikari n’abapolisi) yari afite batabasha gukoma imbere Interahamwe zari zaraye zibagabaho ibitero ijoro ryose zikoresheje intwaro gakondo, imbunda n’amagerenade. Yabasabye kwerekeza iyo kuri Superefegitura ya Ruhango, ngo kuko ho hari abasirikari bahagije bo kubarinda.

Nyamara icyo yari agamije kwari ukugira ngo bagere aho yari yateganyije kubicira nta n’umwe ubashije kurokoka. Aho ni ku kibuga cya Nyamukumba gikikijwe n’imisozi itatu: Nyarugenge, Nyakabungo na Gashike.

Iyo misozi yose ikaba yari ishinzeho imbunda nini zarasaga zihuriza ku bari bakusanyirijwe kuri icyo kibuga ku buryo nta cyerekezo na kimwe bashoboraga kubona bahungiramo.

Nubwo kandi mu bisanzwe kuva kuri Komini kugera muri Nyamukumba hatari intera ndende, urugendo rwabaye rurerure cyane ku bari babeshywe ko bagiye aho bazacungirwa umutekano, kuko iyo nzira yose bari bagoswe n’abicanyi babicaga umugenda mu bugome burenze urugero n’agashinyaguro gakabije.  

Amateka ya Jenoside agomba gusigasirwa

Dusengiyumva Samuel wasigaye wenyine mu muryango w’abantu barindwi asaba ko ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere nk’ahazwi ku izina rya Rompuwe (Rond Point) mu Isanteri ya Kinazi no muri Nyamukumba hashyirwa ibimenyetso by’amateka.

Ati “Hariya hantu kuri ‘rond point’ hakwiye gushyirwa ikimenyetso: n’iyo kaba agapapuro kanditseho ngo aha hantu hari bariyeri yaririweho imitima y’Abatutsi; n’iyo kaba gatoya ariko byanditseho birahagije; Nyamukumba na ho hagashyirwa ikimenyetso kivuga ngo aha hantu haguye Abatutsi benshi”.

Ibi byanagarutsweho na Munyurangabo Evode uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu Mayaga (AGSF), wasabye ko amateka y’ahantu hanyuranye hagiye hicirwa Abatutsi habungabungwa kugira ngo uhageze wese ajye amenya  ibyahabereye.

Ni no kugira ngo kandi hatazagira uhirahira akibagirwa amahano y’indengakamere yabaye mu Rwanda, bigaha icyuho abatarava ku izima kubera ko Jenoside yahagaritswe badashoje umugambi wabo mubisha.

Minisitiri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine wari Umushyitsi Mukuru na we yashimangiye ko ibimenyetso byose by’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kubungabungwa. Yahamagariye abantu bose cyane cyane abakuru gaharanira kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo tuzarage abato u Rwanda rwiza, ruzira ikibi,  urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.   

Ati “Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kurwanya ikibi hashingiwe ku kuri kandi ikomeje gukora ibishoboka byose mu gusigasira amateka ya Jenoside. Ni muri urwo rwego tugomba gukomeza gushyira hamwe ibimenyetso byadufasha gukomeza kubumbatira amateka yacu”.

“Ndasaba rero ko hakomeza kubungabungwa ibimenyetso, ubuhamya n’ibihangano bitandukanye birimo n’indirimbo, ibyo byose bikaba ibimenyetso byadufasha kwibuka amateka ariko kandi ayo mateka akagira aho bikwa”.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yavuze ko kuvugurura inzu yahoze ari Kanto ya Ntongwe kugira ngo ibikwemo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside byatangiye, iki gikorwa kikazarangirana n’uyu mwaka w’Ingeno y’imari.

Yavuze kandi ko mu gishushanyo mbonera cy’uru Rwibutso hateganyijwemo inyubako y’Urwibutso rw’amateka ya Jenoside, hakaba hagiteregerejwe ingengo y’imari y’iki gikorwa.   

Meya Habarurema kandi yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere bukomeye ku mugambi wo gukomeza kubungabunga uko bikwiye ibimenyetso byose by’amateka ya Jenoside ndetse no gusana mu buryo bwose imitima y’abayirokotse.   

Back