Kinazi: Inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw'Akarere izatangira kubakwa mu mwaka utaha w'ingengo y'imari
Munyurangabo Evode uyobora Umuryango w'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF) yibukije ko hashize imyaka umunani havugwa ibijyanye no kubaka inzu y'amateka kuri uru Rwibutso ariko kugeza ubu hakaba nta cyari cyakorwa.
Yasobanuye ko ibimenyetso bigaragaza amateka yaranze ubwicanyi bwabereye muri Komini Ntongwe byamaze kwegeranywa, hakaba habura inzu yo kubibikamo kugira ngo abasura Urwibutso bajye babasha kubihasanga.
Munyurangabo kandi yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga basaba ko ahabereye ubwicanyi ndengakamere n'ahabareye ukwirwanaho kw'Abatutsi mbere yo kwicwa, by'umwihariko ahahoze ari Komini Ntongwe, hakubakwa ibimenyetso by'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo byigishirizweho urubyiruko rubashe kumenya amateka y'Igihugu kugira ngo bitazongera ukundi.
Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, yijeje ko mu mwaka w'ingengo y'imari utaha, hazatangira ibikorwa byoroheje muri gahunda yo kubaka inzu y'amateka, asaba ubuvugizi kugira ngo hazabashe kuboneka ingengo y'imari ihagije yo kubaka inzu y'amateka ikomeye.
"Aha turi hari byinshi twagezeho mu kugira ngo tuhatunganye ariko dukeneye kubaka inzu y'amateka ikomeye cyane hano ku buryo amateka ya hano atazagira ikiyahungabanya".
"Nabamenyesha ko mu rwego rw'Akarere tuzatangira imirimo yoroheje mu mwaka ugiye kuza, ariko tukanabasaba ko mu buvugizi bw'ingengo y'imari tuzi neza ko mushoboye, muzatuzirikane kuko turashaka kuhashyira ibikorwa binini".
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango yasabye ko ibyo kubaka inzu y’amateka n’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside biva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, asaba Akarere gukorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mbonerabihugu hagashakwa ingengo y’imari yo kubikora.

Ati “Kubaka ibimenyetso by’amateka n’inzu y’amateka bikwiye kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, kuko iyo nzira idufasha kubungabunga amateka ya Jenoside, kandi bikadufasha kubungabunga ayo makuru abana bacu n’abazadukomokaho bazigiraho”.
Minisitiri Gtabazi yavuze kandi ko inzu y’amateka ari kimwe mu byafasha ababyeyi gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakura barushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, banaharanira kubuza ko yazongera kuba ukundi aho ari ho hose ku Isi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Ruhango ruherereye i Kinazi rushyinguwemo imibiri 63215 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside; imibiri 65 yashyinguwe tariki 24 Mata 2022 ikuwe ahantu hatandukanye mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe aho itari ishyinguwe mu buryo bwiza.

