Kinihira: Habaye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe bajugunywa muri Nyabarongo n’indi migezi
Iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye mu yahoze ari Komini Masango n’ab’ahandi bahaguye kitabiriwe n’Abayobozi ku nzego zinyuranye, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abaturage muri rusange. By’umwihariko hibutswe inzirakarengane z’Abatutsi bishwe bajugunywe mu migezi ya Nyabarongo, Kiryango na Masango.
Kwibuka byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo no kunamira inzirakarengane z'Abatutsi baroshywe muri uyu mugezi no mu yindi migezi, inzuzi n’ibiyaga.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yatangiye yihanganisha anakomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashimye intambwe abarokotse Jenoside bamaze gutera mu kwiyubaka no kubaka Igihugu, avuga ko ubuyobozi buzakomeza gufasha abakigifite intege nke.
Meya Habarurema yasobanuye kandi ko Akarere kahisemo kujya kibukira aha hantu hiciwe Abatutsi benshi baroshywe muri Nyabarongo nyuma yo gukora ingendo ndende bashorewe n’abicanyi, ari na ko bagendaga babashinyagurira.
Yakomeje yibutsa ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano, anavuga ko kwibuka abaroshywe mu mazi bizakomeza, ku rwego rw’Akarere iki gikorwa ku kikazajya kibera kuri iyi site ya Gihororo.
Ati “Nk’Akarere dufite inshingano zo kubunamira, zo kubibuka; niyo mpamvu rero mubona twese twahisemo guteranira ahangaha, kandi bizakomeza.”
Mukantwari Alphonsine uhagarariye Komite y’abarokotse Jenoside itegura kwibuka mu Kabagali na Kinihira yasabye ubuyobozi bw’Akarere ko hafi y’amasangano ya Nyabarongo na Kiryango hakubakwa Ikimenyetso cy’Amateka ya Jenoside mu rwego rwo kuzirikana ubugome Jenoside yakoranywe, ikozwe n’abari basanzwe ari abaturanyi babanaga neza bakasangira byose.
Ati: “Abajugunywe muri Nyabarongo bari baturutse impande zitandukanye barimo abana, ababyeyi bahetse, abakecuru n’abasaza; bose barabashoreye bagenda babakubita. Babanje gutotezwa, bajugunywagamo n’abaturanyi babo, ni na yo mpamvu twifuza ko hano kuri Nyabarongo, n’ubwo ari kure, ubuyobozi bw’Akarere bwadufasha bukahubaka ikimenyetso.”
Perezida wa Ibuka, Munyanziza Narcisse, yashimiye Leta ibyo ikora mu gukemura ibibazo binyuranye byerekeye imibereho y’abarokotse Jenoside, birimo ibirebana n’ubuvuzi, uburezi, amacumbi, n’ibindi.
Yagarutse ku ngengabiterezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe binangiye bakaba batabohoka imitima ngo babane amahoro n’abandi, ashimira Leta ibikorwa ikora mu kuyihashya.
Senateri Tito Rutaremara, na we yashimangiye ko ikimentetso gihoraho cy’amateka kigaragaza urupfu abajugunywe muri Nyabarongo bapfuye aringombwa, kugira ngo abavuka n’abazabaho kera bazabashe kuhibukira, banahamenyere amateka y’urupfu rubi abacu bapfuye.