Kinihira-Mwendo: Gutinya kwambuka Kiryango uva cyangwa ujya i Muyunzwe no mu Gasyogogo byabonewe umuti

Igisubizo cyabonetse ni ikiraro cy’abanyamaguru benshi bita ikiraro cyo mu kirere cyubatse kuri uyu mugezi, kikaba cyaratashwe ku mugaragaro ku wa gatanu tariki 28 Kamena 2019.

Gifite uburebure bwa metero 39 kikaba gihuza Umudugudu wa Muyunzwe wo mu Kagali ka Muyunzwe n’uwa Gasyogogo wo mu Kagali ka Kubutare.

Cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango wigenga udaharanira inyungu (Non-Profit Organization) w’Abanyamerika “Bridges to Prosperity” uzobereye mu kubaka ibiraro nk’ibi mu bihugu binyuranye byo muri Afurika no muri Amerika y’Epfo.

Imirimo yo kubaka iki kiraro yatangiye ku itariki ya 2 Mata 2019 irangira itwaye amafaranga y’u Rwanda 51,984,350 Frw. Uruhare rw’Akarere ni 17,959,300 Frs, ni ukuvuga 34.5%; asigaye 34,025,050Frs  ahwanye na 65.5% ni   uruhare rw’uyu mufatanyabikorwa.

Murererehe Jacques wo mu Mudugudu wa Muyunzwe akaba anaturiye uyu mugezi, avuga ko nta tumba na rimwe ryajyaga ricika (rirangira) ahashyizwe iki kiraro hatarohamye umuntu agerageza kwambuka. Ngo hari n’igihe ryigeze kurangira abantu 12 bahaburiye ubuzima.

Agira ati “Gasyogogo na Muyunzwe ntabwo babashaga kugendererana neza ku mpamvu y’uyu mugezi: mu kwezi kwa kane [ibyo bita itumba] twabaga twiteguye, tuzi neza ko iyi Kiryango igomba kuzura kandi ikadutwara bamwe mu miryango yacu”.   

Akomeza ashima ubuyobozi bwiza butuma ibikorwa byiza birimo n’ikingiki bigerwaho mu bufatanye bw’inzego n’abaturage, tutibagiwe n’ubufatanye bw’amahanga. Asoza ashima anasabira umugisha abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa.

Ati “Ndashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda idahwema gushaka umubano mu mahanga, inadushakira inzira nziza yo kubaka u Rwanda rwacu.”

“Aba bafatanyabikorwa twabashije kumenyana, ntabwo tuzabibagirwa; ibyo badukoreye turabibashimira, Imana ibahe umugisha”.  

Aho iki kiraro cyubatse hasanzwe hambukira abantu benshi bava muri Mwendo bajya i Kinihira; barimo abakirisitu gakolika basengera n’abaherwa amasakaramentu muri Kiriziya ya Paruwasi Muyunzwe, Abanyeshuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muyunzwe, abiga mu Ishuri ry’imyuga rya APECAS i Muyunzwe, n’abarwayi bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Muyunzwe.

Ku rundi ruhande umubare munini w’abambuka buri munsi bava i Kinihira bajya i Mwendo ugizwe n’abanyeshuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Mwendo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney wafunguye iki kiraro ku mugaragaro, na we yashimye Umuryango Bridges to Prosperity ku ruhare rwawo muri iki gikorwa cy’ingirakamaro ku baturage b’Akarere ka Ruhango muri rusange, ariko by’umwihariko ab’iyo Mirenge yombi. Yashimye kandi uruhare rw’abaturage rujyanye no gukora umuhanda ugera kuri iki kiraro.

Back