Komisiyo y’Abadepite ishinzwe y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije yijeje Akarere ubuvugizi bwo gukemura bimwe mu bibazo bituma umusaruro uba muke

Muri uru rugendo rwari rugamije kureba uko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uboneka, uko utunganywa, uko ugezwa ku isoko n’akamaro ufitiye abaturage, kureba aho ubushakashatsi bwo gutubura imbuto mu gihugu bugeze no kureba uburyo abahinzi bagezwaho inyongeramusaruro, abadepite babanje kuganira n'abagize Komite Nyobozi, Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere wari uhagarariye Perezida wa Njyanama, abashizwe ubuhinzi n'amakoperative ku Karere, umuyobozi wa zone ya RAB Akarere ka Ruhango gaherereyemo, Umuyobozi wa Komisiyo y'ubukungu muri Njyanama, n'abayobozi b'inzego z'umutekano.

Nyuma yo kugaragarizwa uko ishusho y’ubuhinzi muri iki gihembwe cy’ihinga 2018 A, abadepite batanze inama zinyuranye zigamije kunoza ibikorwa by’ubuhinzi no gufata neza ibidukikije. Bakaba kandi baresezeranyije ubuyobozi bw’Akarere kuzakora ubuvugizi kugira ngo Imirenge ifite ututaka busharira izahabwe ishwagara bityo ibashe kurushaho gutanga umusaruro.

Nyuma y’ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere, hakurikiyeho gusura no kuganira n’abahinzi bibumbiye muri Koperative KORIKI ihinga umuceri mu gishanga cya Base, mu Mirenge ya Bweramana na Mwendo.

Umuyobozi w’itsinda yatangiye agira ati “Twazanywe no kugira ngo tuganire ku byo dushobora gukora kugira ngo umusaruro wiyongere, utere imbere kandi ugere no ku isoko ari mwinshi.”

Depite Uwumurenyi yunzemo ati “Turagira ngo turebe aho ubuhinzi bugeze bubateza imbere, aho igihembwe cy’ihinga kigeze, turebe niba inyongeramusaruro zarabonetse, niba zarabonetse ku gihe, turebe imbogamizi mufite, niba hari nkunganire mubona, umusaruro mubona ungana ute, uwahinze akagera igihe cyo gusarura kugeza umusaruro ku isoko bikorwa bite, igiciro ku isoko cyifashe gute?”

Perezida wa KORIKI yabimburiye abandi kugeza ku badepite amavu n’amavuko ya Koperative, ibyo imaze kugeraho, uko babona imbuto n’amafumbire, ingano y’umusaruro babona, imikoranire ya Koperative n’Uruganda rutonora umuceri rwo muri Gafunzo, ndetse na zimwe mu mbogamizi bahura nazo.

Mu byo abadepite basezeranyije abahinzi harimo gukora ubuvugizi kugira ngo urugomero rw’ibanze rwahaga amazi igice kinini cy’iki gishanga rwasenywe n’ibiza rwongere rwubakwe, kuko kugeza ubu hegitari 60 ku 100 zari zitunganyije neza ari zo zihingwa.

Abadepite banasabye abahinzi kudatega amaso gusa ku bayobozi, ahubwo bakajya bikorera ibikorwa bafitiye ubushobozi, nko gufata neza imihanda ikoreshwa mu kugeza umusaruro ku ruganda ndetse no gusana yayo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, na we yashimangiye ko Koperative ikwiye kujya ikoresha amafaranga akusanywa n’Umuryango w’abakoresha amazi (Water Users Association) mu gufata neza imiyoboro y’amazi, igasaba gusa ubufasha ku birenze ubushobozi bwayo.  

Abadepite bashimye ubuhamya bahawe n’abahinzi ndetse n’abacunga uruganda rwo muri Gafunzo ku buryohe bw’umuceri wo mu gishanga cya Base, basaba ko hashyirwa imbaraga zihagije mu bituma ubwo buryohe burushaho kwiyongera, kugira ngo igiciro cyawo na cyo kiyongere.  

Abadepite bakomereje urugendo mu ku ruganda rw’imyumbati ruherereye ku Rutabo Murenge wa Kinazi (KCP), aho batambagijwe uru ruganda berekwa uko umusaruro utunganywa, bakagaragarizwa ishusho yarwo n'imbogamizi zituma rudakora ku kigero cy'ubushobozi bwarwo.

Itsinda ryasuye Akarere ryari rigizwe na  Hon Ruhakana Albert (Umuyobozi w’Itsinda), Hon. Uwumuremyi M.Claire na Hon. Murekatete M. Thérèse.

Back