Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena yaganiriye n’Abajyanama

Byagarutsweho mu biganiro byabereye ku Kicaro cy’Akarere kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019, bihuza Itsinda ry’Abasenateri bakorera muri Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena y'u Rwanda, abajyanama muri Njyanama y’Akarere, abahagarariye imiryango itari iya Leta n’abikorera.  

Iyi nama iri muri gahunda yateguwe na Sena mu rwego rwo kumenya no kugenzura imikorere y'Inama Njyanama mu mu nzego z’ibanze.

Senateri Kazarwa Gertrude wari uyoboye itsinda asobanura ko iki gikorwa cya Sena kigamije kumenya no gusesengura imikorere y'inama Njyanama; gusesengura imikoranire y'Inama Njyanama n'izindi nzego; kumenya no gusesengura uko amahame remezo yubahirizwa.

Intego rusange zacyo zikaba kumenya no gusesengura imiterere y’Inama Njyanama n’uburyo izifasha mu kurangiza inshingano; kumenya no gusesengura imikorere y’Inama Njyanama n’uburyo zifasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa; gusesengura imikoranire y’Inama Njyanama n’izindi nzego; kumenya ngo gusesengura iyubahirizwa ry’Amahame remezo mu miterere no mu mikorere y’Inama Njyanama; kumenya no gusesengura imbogamizi Inama Njyanama zihura na zo no gutanga inama z’uburyo zakurwaho.

Senateri Kazarwa Gertrude yashimangiye kandi ko byose bigamije gusesengura inzitizi Njyanama zihura na zo kugira ngo harebwe icyakorwa zigakurwaho, bityo Njyanama zikabasha inzego Nshingwabikorwa gukora neza no gufasha abaturage gutera imbere.

Senateri Tito asobanura ko zimwe mu mpamvu zatumye hategurwa iki gikorwa ari: kuba abaturage baragaragaje kenshi ko batazi Abajyanama, ngo kuko baba babaheruka mu gihe cyo kubasaba amajwi, no kuba usanga uruhare rw’abajyanama mu bikorerwa abaturage, mu kubakemurira ibibazo, ariko cyane cyane mu mu kwesa imihigo rutagaragarira abaturage.  

Senateri Rutaremara akaba agira inama Abajyanama kurenga umurimo wo gushyiraho umurongo ngenderwaho w’ibigomba gukorwa, bakanakurikirana cyane uko ushyirwa mu bikorwa.

Yabasabye kandi kurushaho kunoza uburyo bwo kugeza ku baturage ibyemezo Njyanama zifata, kubibasobanurira, gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa, no kwegera cyane abaturage kugira ngo bamenye ibibazo byabo, bityo babafashe kubikemura.  

Abahagarariye ibyiciro binyuranye na bo bemeza ko imikoranire hagati yabo n’inama njyanama ihari, ariko ko hari ibyo kunoza no kongeramo imbaraga. Bakaba bahuriza ku kuba abajyanama batagira igihe gihagije cyo kwegera abaturage.

Past Ntakirutimana Vincent, ni umuyobozi w’Impuzamatorero y’amadini n’amatorero mu Karere. Agira ati “Mugerageze mujye kuri ‘terrain’ kandi mwigaragaze, mureke gukorera mu kwaha kw’abo muyobora”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Rutagengwa Gasasira Jérôme, yashimye inama zatanzwe, avuga ko biteguye kuzishyira mu bikorwa kugira ngo zibafashe kurangiza inshingano z’ubujyanama batorewe.

Abasenateri basuye Akarere ka Ruhango ni Hon Senateri Kazarwa Gertrude na Hon Senateri Tito Rutaremara, bakaba bari baherekejwe n’umukozi wa Sena.

Nyuma y’ibiganiro ku Karere basuye Umurenge wa Bweramana baganira n’abaturage bo mu Tugali twa Murama na Buhanda, Abajyanama muri Njyanama y’Umurenge na Njyanama z’Utugali, n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali. Ibiganiro byabereye muri Kaminuza ya Gitwe.

Back