Ku munsi mpuzamahanga w’Umugore, abagore n’abagabo bakanguriwe kubaka umuryango mwiza
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, ku wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe: guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.
Ku rwego rw’Akarere ibirori byabereye mu Mudugudu wa Byamveni (Bienvenue), Akagali ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye.
Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yageneye abitabiriye ibirori by’uyu munsi yashimiye abagore uruhare ntasimburwa bafite mu gutanga ubuzima no kububungabunga, ndetse no kubungabunga umuryango wose.

Ati “Usibye gusa kubashima, nta wabona icyo abahemba”.
Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, Meya Habarurema yagaragaje ko udushya n’ikoranabuhanga abantu batagomba kubishakira muri mudasobwa na telefoni honyine, ko byanashakirwa aho ari ho hose no mu bintu byose umuntu akora. Mu kubisobanura atanga urugero rwo gukoresha neza ifumbire hagamijwe kurushaho kongera umusaruro, n’urugero rwo kunoza buri kintu cyose umuntu akora hagamijwe kugera ku murasuro mwiza kandi mwinshi.
Muri ubu butumwa kandi, Umuyobozi w’Akarere asaba abagabo n’abagore gutahiriza umugozi umwe mu kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi uteye imbere.
Ati “Turasaba uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango mwiza. Kugira umuryango mwiza bisaba kwihanganirana. […] Ntimuzapfe utuntu tw’ubusabusa”.
Yibutsa kandi ko umuryango mwiza uha abana uburere bwiza, ukanaharanira buri gihe kwigira no kurushaho gutera imbere.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Sano Nkeramugaba na we asaba abagore n’abagabo kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ari inkuruzi y’ibibazo byinshi bibangamiye umuryango birimo ubukene, ubuzererezi bw’abana, inda ziterwa abangavu, ndetse n’imfu zijya zigaragara.

Ati “Amakimbirane mu ngo ni ipfundo ry’ibibazo byinshi bibangamiye umuryango muri iki gihe, tukaba tubakangurira kuyirinda”.
Uwizeyimana Monique wo mu Mudugudu wa Murambi Akagari ka Cyanza mu Murenge wa Mbuye, avuga ko asanga amakimbirane yo mu ngo ashingiye ahanini ku businzi, n’ubusambanyi buterwa no kutanyurwa, agasaba abagabo n’abagore kubyirinda kugira ngo babashe kubaka umuryango mwiza.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, Uwimana Eugénie, avuga ko Inama y’Igihugu y’abagore yashyize imbaraga mu kwigisha no gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga. Muri urwo rwego abagore barimo n’abo mu Murenge wa Mbuye bakaba barafashijwe kwishyira hamwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni. Iki gikorwa kandi ngo kizakomeza gushyirwamo imbaraga.
Uwimana kandi akangurira abagore n’abagabo gukomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ati “Aho ihame ry’uburinganire ryubahirizwa neza, Umuryango uratekana ugarera imbere”.
Ni ku nshuro ya 52 uyu munsi wizihizwa ku rwego rw’Isi, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 48. Ibirori by’uyu munsi ku rwego rw’Akarere ka Ruhango byaranzwe n’ibi bikurikira: akarasiri k’abagore n’abakobwa, imbyino n’imivugo, imikino nyigisho igaragaza ibibi byo gukimbirana kw’abashakanye ndetse n’ibyiza no gushyira hamwe mu rugo, kugaburira abana indyo yuzuye, kuremera imwe mu miryango itishoboye (inka, ibikoresho bitandukanye), gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, ubusabane, n’ubutumwa bwibanze ku nsanganyamatsiko y’umunsi.









