Ku munsi w’Intwari z’Igihugu, urubyiruko rwasabwe guharanira kuba intwari
Kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, ku wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2023 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango hizihijwe, ku nshuro ya 29, Umunsi w'Intwari z'Igihugu, ibirori bibera mu Midugudu.
Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”.
Ibirori ku rwego rw’Akarere byabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagali ka Murama mu Murenge wa Bweramana, byitabirwa n’abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, inzego z'umutekano ku Karere n'Umurenge, ubuyobozi n'abakozi b'Umurenge wa Bweramana, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ibigo by'ubuvuzi biri mu Murenge wa Bweramana, abanyeshuri n'abarezi bo mu bigo by'amashuri byo muri Centre ya Gitwe, n'abaturage biganjemo ab'Akagali ka Murama.

Byaranzwe n'ibkorwa birimo: Kumurika ibyagezweho harimo ubushakashatsi ku gukora amapave mu bikoresho bya "plastic" bishaje bivanze n'umucanga, ubuhinzi cyane cyane ubw'umuceri n'inganda ziwutunganya, ubuvuzi n'uburezi. Hanabaye n'igikorwa cyo kubyukurutsa.
Ibirori byakomereje ku karasisi k'abanyeshuri, imbyino zirata ibigwi by'intwari z'u Rwanda, ubuhamya, kuremera bamwe mu baturage (inka & ibiribwa) imikino y'ubutwari, ubutumwa bw'Umushyitsi Mukuru bwibanze ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi, guha abana amata, n'ubusabane.
Umuyobozi w’Akarere (Umushyitsi Mukuru) yasabye abitabiriye ibirori, abatuye Akarere ka Ruhango muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko, gusegasira ibyiza Igihugu gikesha intwari z’u Rwanda, kandi buri wese agaharanira kugera ikirenge mu cyazo.
Ati “Ubutwari ni urukundo utikunda wenyine ahubwo ugakunda n’abandi bakuri hafi n’abari kure ndetse ukaba wabageraho ukora ibikorwa byiza”.

“Urugamba turiho uyu munsi rwo gukora ibikorwa by’ubutwari, ni ukwiteza imbere, hanyuma umuntu agateza imbere n’abo bari kumwe. Buriya umuntu ukora ibikorwa bye neza yarangiza akabishyiramo n’abandi na bo agatuma babaho neza, akabakunda, agakunda abanyantege nke, agakundana n’abanyantege nk’ize, uwo muntu aba arimo aharanira ibikorwa by’ubutwari kandi amaherezo aba azaba intwari”.
Meya Habarurema akaba asaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy’intwari zaharaniye ko Igihugu kigira amahoro n’umudendezo, uyu munsi kikaba gitekanye. Kugira ngo bigerweho rukaba rusabwa kugira “imyitwarire myiza (Discipline), kubaha, kumvira, gukora cyane, gukunda umurimo, kwiga […]”.
Muri rusange mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango, kwizihiza uyu munsi byaranzwe n'indirimbo, imivugo n'imbyino bisingiza ibigwi by'intwari z'u Rwanda, kuremera abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'abandi batishoboye (bahawe inka, amatungo magufi, ibiribwa n'ibikoresho bitandukanye), ikiganiro ku nsanganyamatsiko y'umunsi, n'ubusabane.







