Kubaka inyubako z’amashuri muri uyu mwaka wa 2019-2020 byatangijwe ku mugaragaro
Ku wa gatandatu tariki ya 10 Kanama 2019 mu Mirenge y'Akarere ka Ruhango habaye umuganda udasanzwe wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba 30 by'amashuri n'ubwiherero 4, biri mu mihigo y'uyu mwaka 2019-2020.
Ku rwego rw'Akarere iki gikorwa cyabereye ku Ishuri ribanza rya Gahengeli riherereye mu Kagali ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana ahazubakwa ibyumba bitatu.
Iki gikorwa cyaranzwe no gucukura umusingi ndetse no gushyiraho ibuye ry'ifatizo. Mu butumwa Umushyitsi Mukuru akaba n’intumwa ya Minisiteri y'uburezi, Mudaheranwa Sylvain, yagejeje ku bitabiriye yabanje gusaba abazakora imirimo yo kubaka ibi byumba guzakora neza kandi vuba kugira ngo umwaka w'amashuri utaha uzatangire abana bafite aho bigira hashya, bityo bigabanye ubucucike mu mashuri.
Yasabye kandi ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw'abana babo, kumva ko uburere bw'umwana wese bureba buri mubyeyi, kandi ko ababyeyi bose bagomba gufatanya gutegura abakozi n’abayobozi beza b’ejo hazaza.
Ati "Mureke duhaguruke dufatikanye kurera, umwarimu yigishe umwana, na we [umubyeyi uwo ari we wese] aho uri umwigishe igikwiye".
"Niduterera iyo tuzagira abaganga babi, niduterera iyo tuzagira abakontabure babi, tuzagira abapolisi babi...Nimwibaze umuganga utarahawe uburere bukwiye, umuganga wize nabi igihe azaba agiye mu gushingwa ubuzima bw'abantu”!
“Mwibaze umupolisi waba yarakuriye mu biyobyabwenge igihe yaba afite intwaro mu baturage”!
Mudahinyuka kandi yatangaje ko uyu muganda uhuriranye no gutangiza umushinga w’imyaka ine wo kubaka ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 11 n’ubwiherero ibihumbi 14 mu Gihugu hose. Ni umushinga Igihugu gifatanyije na Banki y’Isi (World Bank) ukaba witezweho kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abanyeshuri bajyaga bakora mu kujya no kuva ku ishuri. Muri uyu mushinga mu Karere ka Ruhango hazubakwa ibyumba bisaga 80 n’ubwiherero 108.
Umwe mu bize kuri iri shuri rigitangira mu mwaka wa 1954, Gahima Boniface, avuga ko kuva kera rifite amateka yo kuba indashyikirwa mu gutanga ubumenyi n'uburere. Asaba kandi urubyiruko kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazabashe kugira ubumenyi Igihugu gikeneye ubu n'ejo hazaza, kandi bakirinda ibiyobyabwenge kuko ari umwanzi w’ahazaza habo n’ah’Igihugu.
Ati “Twatangiriye hariya hepfo mu ishuri ryari rishakaje umukenke, ariko twaratsindaga cyane.” […]
“Nta munyeshuri wanywaga ikindi kitari amata; hariya mubona hitwaga mu rukamishirizo. Rwose ibisindisha byari ikizira ku banyeshuri”.
Ababyeyi barerera kuri iri shuri barimo Serihamye Viateur na Tuyambaze Pierre bagaragaza ko hakenewe amashuri y'uburezi bw’ibanze bw'imyaka 9 na 12 kuko abarangiza umwaka wa gatandatu bakora urugendo rurenga isaha bajya aho ayo mashuri ari hafi, ni ukuvuga i Bukomero mu Kagali ka Muhororo cyangwa i Kizibere mu Kagali ka Kizibere mu Murenge wa Mbuye.
Tuyambaze agira ati “I Kizibere niho hafi kandi uwihuta akoresha nibura isaha imwe kugira ngo agereyo. Hari n'abo urwo rugendo runanira bagashaka kureka ishuri, bikaba bisaba ko ababyeyi bahora baribahatira".
Ishuri rya Gahengeli rifite abanyeshuri 832 bigira mu byumba 13. Rifite kandi abarimu 17 n'umuyobozi waryo. Muri rusangekuri ibyumba byose bihari byubatswe cyangwa byasanwe mu myaka isaga 20 ishize.