Kwibohora 25: Abaturage bo mu Kabagali barishimira ko Umurenge wose wabonye amashanyarazi

Babigaragarije mu birori byo ku rwego rw’Akarere byabereye mu Mudugudu wa Munanira, Akagali ka Munanira, Umurenge wa Kabagali. Bikaba byitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Rutagengwa Gasasira Jérôme, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, abayobozi mu nzego z’umutekano, abajyanama muri Njyanama y’Akarere, abakozi bakorera ku Kicaro cy’Akarere n’abaturage b’Umurenge wa Kabagali.

Ibyiza bagarutseho bishimira birimo: icibwa ry’ubuhunzi, umutekano usesuye ku Munyarwanda wese, amahirwe angana ku Banyarwanda bose ari abagabo n’abagore, kwegereza ubuyobozi abaturage, guha abagore n’urubyiruko ijambo n’umwanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo, uburezi kuri bose, ikoranabuhanga kuri bose, gahunda zinyuranye zigamije kuvana abaturage mu bukene, ibikorwa remezo binyuranye birimo imihanda, amavuriro, amazi n’amashanyarazi, n’ibindi.

Uwamungu Gratien utuye mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagali ka Munanira agira ati “Ibyo twagezeho tubikesha kuba u Rwanda rwaribohoye ni byinshi: ndahera ku ivuriro ryiza cyane hano i Munanira. Mbere twajyaga kwivuriza i Karambi cyangwa i Kirinda kandi aho hose umuntu ufite imbaraga kandi wihuta ahagenda nibura amasaha abiri. Mitiweri; mituweri ni gahunda nziza ituma urwaye atarembera mu nzu kandi akivuza kuri make”.

Uyu mugabo usanzwe ari umujyanama w’ubuzima anavuga ko gahunda y’Abajyanama b’ubuzima ari kimwe mu bintu bikomeye u Rwanda rukesha kwibohora, ikaba iy’agaciro cyane kuko ifasha abantu barwaye kutarembywa n’indwara cyane cyane malariya, ikanafasha kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana bato.

Akomereza ku burezi n’ubuhinzi agira ati “Dufite amashuri meza hano kuri Groupe Scolaire Munanira, aho abana bacu biga hafi kandi bagahabwa ubumenyi n’uburere. Mu buhinzi turahinga tukeza tukabona ibitunga imiryango yacu ibindi tukagurisha tukabona amafaranga yo gukora ibindi. Umusaruro mwiza tubona tuwukesha Girinka yatumye tubona ifumbire ihagije dukoresha”.   

Nyiransabimana Regina wahawe inguzanyo y’ibikoresho (Toolkits) byo gushyira mu bikorwa umwuga w’ubudozi yize, avuga ko inguzanyo n’ubufasha yahawe binyuze muri SACCO na BDF yamufashije guhanga akazi, akaba afite ikizere kinshi cyo gukomeza gutera imbere, dore ko ngo konti ye igenda ikura buhoro buhoro biturutse ku nyungu yinjiza ivuye muri ako kazi.

Nyiransabimana akaba ashishikariza urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe akomeye rukesha Kwibohora k’u Rwanda arimo ayo kwiga imyuga ndetse no guhanga akazi kajyanye n’ibyo bize, kuko ari irembo ry’ubuzima bwiza n’iterambere.

Ku birebana n’ibikorwa remezo Uwamungu Gratien ashima cyane ko Utugali tune twari dusigaye tudafite amashanyarazi twayabonye. Kimwe mu byaranze ibirori by’uyu munsi ku rwego rw’Akarere kikaba ari igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro aya mashanyarazi.  

Uwamungu avuga kandi ko hari serivisi nyinshi bajyaga bakenera bikabasaba gukora ingendo ndende bajya kuzishaka. Muri zo avugamo gufotoza impapuro, kwiyogoshesha, gusudiriza inzugi n’ibindi bikoresho binyuranye, gushesha amasaka, n’ibindi.

Uyu muturage anavuga ko aya mashanyarazi azatuma havuka imirimo mishya igendanye na serivisi abaturage bakeneraga bakajya  kuzishaka ahandi, bityo akazahindura imibereho y’abazaba bayihanze.

“Nta kabuza hari abazagura fotokopiyeze, abazagura ibyuma bisya amasaka, ibyuma bisudira, abazashinga salo zogosa n’ibindi”

Umuyoboro w’amashanyarazi watashywe mu Murenge wa Kabagali ufite uburebure bwa 20.87km za “Medium Voltage” n’uburebure bwa 56.49km za “Low Voltage”.

Watangiye kubakwa muri Gicurasi 2018, ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 700. Ku ikubitiro uzageza amashanyarazi ku ngo 1400, uwo mubare ukagenda wiyongera.

Back